Ubu ni ubuhamya bw’umuntu wanyuze mu bikomeye Imana ikaza kumugenderera.
Nitwa Jean Pierre navukiye mu muryango navuga ko ari «uw’ibibazo»: ababyeyi banjye bari barabaswe n’ibiyobyabwenge, papa we yari anateye ubwoba ndetse anakaze kuko ibyo byari byaramusaritse.
Mu mikurire yanjye nabayeho nkubitwa (ndereshwa inkoni). Nakuranye ubwoba bukabije kubera ukuntu papa yari ateye. Mu myaka 13 naje kwisanga nsigaranye n’umuntu natinyaga cyane muri iyi si kuruta abandi ari we papa kuko mama yari amaze gupfa yiyahuye.

Ubuzima bwanjye nyuma y’urupfu rwa mama
Nyuma y’urupfu rwa mama, papa yarakomeje arandera ari ko ampoza ku nkeke nkubitwa nzira ubusa, ndetse akanambwira ko mfite uruhare mu rupfu rwa mama.
Kubera ubwo bwoba bwose nabagamo byatumye niga Karate nk’uburyo bwari kujya bumfasha mu kwirinda. Naje kuba umuhanga muri iyi siporo ndetse ndanayikunda. Gusa papa ntiyigeze acogora kuvuga ko mubangamiye anambwira ko ntacyo maze kuri iyi si ko azananyica.
Igihe nari ngize imyaka 18, kubera uko kuntu nari mbanye nabi na we, yaje kundasa mu gatuza akoresheje imbunda yifashishaga mu kazi ko guhiga inyamaswa zo mu ishyamba. Ubwo naje kwisanga hagati y’urupfu n’ubuzima mu gihe cy’iminsi myinshi mu bitaro kwa muganga ndetse na we ajyanwa muri gereza arafungwa. Abaganga bitewe n’ibikomere bandebanaga ntibatekerezaga ko nzakira.
Gusa nanjye ubwanjye bitewe n’uburyo nari narangiritse inyuma ku mubiri ndetse no mu mitekerereze yanjye numvaga nta cyizere mfite cyo kongera kubaho. Mu gihe nabaga ndi aho ku gisasiro ku bitaro niko nibaza nti: “papa yabikoze? Nubwo twari tubanye nabi, ni gute yatekereza kwica umuhungu we yibyariye?”. Ubwo byatumye mugirira urwango rukabije, nkajya nibaza niba hari umunsi nshobora kuba nazamubabarira?
Bwa mbere mbwirizwa ubutumwa bwiza
Hashize amezi make, bwa mbere kuva mbayeho naje guhura n’umukristo ambwira ku rukundo rwImana. Yarambiye ati: «Jean Pierre, Yesu aragukunda!».
Kubw’ayo magambo nahise numva muri jye umujinya uzamutse ndamubwira nti: “funga umunwa wawe”! nahise nongera mubaza musubirishamo nti: «Imana irankunda? Hanyuma ikemera ko mbaho mu buzima bubi bwo gukubitwa, ababyeyi banjye barasaritswe n’ibiyobwenge? Kuki mama yiyahuye? Mu mezi macye kuki papa yandashe? Kuki ntaba umusiporotifu wo mu rwego rwo hejuru? Niba ari urukundo rw’Imana, ntarwo nkeneye!».
Ubwo jye numvaga mbivuze mu buryo bwo kwirwanaho mu gihe nari imbere y’uwo muntu. Gusa ku ruhande rwe ibyo byaramurijije. Ariko byari bitewe n’ibyo yari amaze kumva maze kuvuga byari bimukozeho.
Ibyo nanjye numvise binkozeho! Byanyeretse ko mu kumbwira ibyo byose atari agamije kunshushanya ahubwo ko yari amfiteho umugambi mwiza.
Nahuye n’umuryango umfasha kwakira agakiza
Nyuma gato mu gihe k’iki (impeshyi), naje guhura n’umuryango wari ukijijwe (abakristo) urandera ndetse bantoza urukundo. Ku bwanjye sinumvaga ko nari kubona abantu nk’abo bari bakibaho.
Muri urwo rugo hari umugabo w’umupasiteri ndetse buhoro buhoro akajya agenda ambwiriza ubutumwa bwiza anambwira uburyo Imana inkunda.
Igihe kimwe, yaje kunganiriza, amara amatsiko ku bibazo najyaga mpora nibaza dore ko nari nanabifite bynshi! yambwiye ko Yesu yitanze agapfa ku musaraba ari jye azira agamije kunkiza kugira ngo Imana ihinduke Data, kugira ngo ankize umubabaro, ndetse no kugira ngo ngire ubugingo buhoraho. Nkimara kumva iyi nkuru nziza, numvise nkozweho ku buryo butangaje!
Iki kiganiro cyaje kurangira maze kubona ko Yesu yanzaniye ubuntu n’agakiza by’Imana, bityo bituma nibaza uwo ndi we nibaza n’icyo yanciye kugira ngo angirire imbabazi zingana gutyo? Nkibaza nti “ Ese kuki Yesu yemeye gupfa kubw’umuntu umeze nk’uko nari meze?” Ntacyo nari ngifite nkibaza kuko nari maze kwivumburamo ko nari narahindutse imbata y’ibyaha, ndetse numvise muri jye nsinzwe n’ayo magambo yari amaze kunganirizaho. Uyu mupasiteri yaranyitegereje, arangije arambwira ati: “Jean-Pierre, hari umunsi uzumva ko ukeneye imbabazi z’Imana ukababarirwa ibyaha”.
Nyuma yaje kunyereka filimi ya Yesu ndetse iza no kurangira nibaza nti “Ese Yesu ni muntu ki? Ese jye ubwanjye ndi inde? Ndi iki? Mu kwibaza ibyo bibazo byose niho naje kugira inyota yo kwakira Kristo nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwanjye.
Uko nababariye Papa kubera agakiza
Nyuma y’imyaka ibiri (20) papa yarafunguwe ndetse mpitamo gufata icyemezo cyo kumubabarira. Kuva nkimubona, nahise muhobera ndetse tumara iminota myinshi tutararekurana n’amarangamutima menshi nawe araturika ararira, maze ndamubwira nti « papa; ndakubabariye».
Kugeza ubu nubwo atakiriho (papa); ariko icyo nshimira Imana ni uko yapfuye twari tumaze kubaka umubano ukomeye tunafitanye urukundo ku buryo butari bwigeze bubaho mu mibereho yacu. Ikindi nyishimira gikomeye cyane ni uko yampaye agakiza kayo nta kindi kiguzi ntanze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


