Abo dusangira ibitekerezo kuri iyi website ndabasuhuje, nitwa Akimana Louise[yahinduwe] iwacu ni mu karere ka Muhanga ariko akazi nkora nkakorera mu karere ka Kicukiro.
Ndi umukozi muri kampani ntavuze, umuyobozi wayo ni umusaza w’imyaka 64, ariko imico ye yatumye tugirana amakimbirane mu ibanga, abo ashatse kubibwira akirinda kubabwira icyo twapfuye.
Mu by’ukuri, akazi nkora nubwo ari we muyobozi mukuru si we wakanzanyemo, iby’abakozi si we ubishinzwe, na njye nagatangiye ntazi ko ari we muyobozi mukuru kuko inshuro aboneka ni nke cyaneee.
Uko byagenze rero, umusaza yaje ku kazi, ansanga nkarimo aransuhuza turaganira mfite ubwoba bwinshi kuko bari bandiye akara ko boss mukuru yaje, yambajije byinshi birebana n’akazi n’ibindi byo mu buzima bwanjye bwite, namubwije ukuri nk’umukoresha wanjye.
Ubwo yarasohotse aragenda, ajya no mu zindi biro baravugana, nyuma agiye gutaha arambwira ngo nzamuhamagare ariko ntiyambwira umunsi. Ubwo na njye nacunze ari ku wa Gatanu nka saa cyenda n’igice ndamuhamagara, aranyitaba ndamwibwira arambwira ngo nzashake akanya tuganire imbona nkubone atari mu kazi ngo hari ibyo ashaka ko tuganira.
Ku bwanjye ntabwo nigeze nishyiramo ibyo we yifuzaga, namubwiye ko igihe cyose yakwifuza njye mpari, ambwira muri weekend ambwira naho tuzahurira hiyubashye pe.
Mu by’ukuri njye numvaga ko ari ibirebana n’akazi, maze ndahurura na za agenda n’izindi documents zirimo ibirebana n’akazi ye, na machine mvuga nti ashobora kuntungura nkabura icyo musubiza.
Ubwo namugeraga iruhande yaratunguwe, ati ‘ese ko ndeba wikoreye ibikapu ugiye he? Namusubizanyije isoni nyinshi nti ‘ni uko nari mvuye mu kazi nkahitira hano nanga kwica isaha’. Yaransetse kuko abizi ko tudakora ku wa Gatandatu.
Ubwo twaraganiriye mbona ikiganiro cye kigamije kungusha mu mutego w’imibonano mpuzabitsina, ariko ndashinyiriza turaganira, ambwira uburyo ndi mwiza, uburyo yifuza kungira umuntu ukomeye, umushahara wanjye ukazamuka, mbese ibintu byinshi by’agaciro pe.
Uwo munsi twatashye atarikocoye ariko dufata undi munsi wo guhura ariko ansaba kutazongera kwigora nitwaje ibirebana n’akazi, ko ari ukuganira bisanzwe. Ubwo yampaye amafaranga ya tike angana n’umushahara mpembwa ku kwezi, yambaye mirongo inani (80.000Frs) ati ‘tega taxi voiture ikujyane, noneho andi uzayategesha tugiye kongera guhura”.
Naratunguwe pe, ndeba amafaranga nahembwaga ku kwezi, nkaba nyahawe nta n’amasaha atatu tumaranye, ndikanga cyane, ndagenda ntega moto ndataha, ariko nijoro agakomeza kugenda ampamagara, antetesha, ambwira utugambo twa gisore,…
Undi munsi twarahuye, namusanze muri hoteli, nsanga arimo gufata icyo kunywa (inzoga ihenze), mugezeho abwira abaseriveri ngo nibamutwaze tujye mu cyumba, ku bwanjye ntabwo menyereye ibyo muri za hoteli, nabonye dukatakata, no mu cyumba ngo ba.
Twicaye mu ntebe zari zirimo, inzoga z’amoko atandukanye zirimo mu gafirigo karimo, atanga komande y’inkoko n’ibindi, turarya, turaganira, ariko akabura uko ambwira ibyo kuryamana na we.
Igihe cyarageze, atangira kunkoraho, ndamureka ankoraho, ahashoboka hose naramuretse kuko na njye numvaga mfite akoba ko kumufata intoki ngo mubuze, aramanuka agera no ku gitsina mbona ibintu birakomeye, umusaza abigira intambara.
Ubwo yaramfashe noneho twicara ku buriri, atangiye kwikuramo imyenda ahereye ku gice cyo hejuru, nabaye nk’ukangutse nti ‘ariko urashaka kugera ku iki? Yabaye nk’uwikanze ati humura Cherie, ndamubaza nti ‘nibyo wifuzaga gusa?
Mbese namubajije ibibazo byinshi mfite ubwoba, kubera ubwoba nari mfite nabonaga uko bigenda ko ndaryamana na we pe; kandi nkumva na none ndabigiriramo ingaruka, ndamutinya cyane, ariko yahise agira isoni nawe mbona ko atangiye kuvugishwa, ambwira byinshi ngo ndi mwiza, ngo nimukundire turyamane ampe amafaranga, ngo imodoka n’ibindi, ngo akoze ahantu heza ku mubiri wanjye yumva anshatse cyane,…
Si nzi aho akajambo kavuye ndamubwira nti ntabwo bishoboka, arampendahenda, uko akomeza kumpatiriza ashaka kunsoma ku munwa nanga, byatumye na njye nkomeza gutinyuka, gusa icyo namukoreye, ntabwo nigeze mubuza kunkorakora aho nabonaga ashaka hose, ndamureka arishimisha, ariko iyo anshyiraho igitutu byari gukunda kuko nari nihembye cyane, imbara nke nari mfite icyo gihe n’ubwoba ntabwo byari gutuma murwanya.
Hari imodoka afite agendamo rimwe na rimwe, ubwo yambwiye ngo arayimpa ariko mukundire turyamane aho ngaho, ambwira ngo ninshaka turahamarana n’iminsi turyoshya. Yambwiye ko ampa imodoka mubwira ko bidashoboka.
Ubwo yambwiraga ko yayiguze miliyoni 7, ariko mutangariza ko izo miliyoni ntazisimbuza ubuzima bwanjye.
Byarangiye muhakaniye, no kongera kunkoraho ndanga, ndahaguruka, abona ko narakaye, atangira kunsaba imbabazi, nkavuga cyane ngira ngo agire ubwoba, mbona arabugize, mubwira ko nitahiye, ansaba gutuza, ndamwubaha ampa sheik ingana n’ayo yampaye ku munsi wa mbere ngo ni tike..
Ansaba gutuza, kubera uburyo mwubaha ndatuza arambara, turicara, ambwira uburyo ibidakuze rimwe ubwa kabiri byazakunda, ndemera nti buriya birashoboka, arambwira ngo umunsi nzaba numva twaryamana nkamunezeza mu buriri, nzamubwire, mubwira ko mbanza nkabyigaho, ariko nashakaga uburyo nasohoka aho amahoro.
Icyakurikiyeho, yansabye guhura na we ndanga, akampamagara akambwira byinshi nkanga, ku kazi yahaza akansuhuza bisanzwe ariko ntagaragaze ko dufitanye ikibazo, naje guperereza nsanga koko iyo modoka yarayiguze miliyoni 7.
Yaciye inyuma abonye ko bidashoboka, aha misiyo abasore babiri ngo bazantere inda ngo na we azahite anyirukana, ubuzima busharire. Abo basore yabahaga buri kimwe cyose, ngo bazagere ku ntego, maze nabo bagakoresha imbaraga zose bantereta.
Umwe muri bo twaje kuba inshuti, uburaya yamubwiye abumburaho, tumenyana bwa mbere ibyo uwo musaza yari yaramubwiye asanga si ko biri, antekerereza uko umugambi wari umeze wose, n’uburyo ngo yifuzaga kungira umugore we, abona inzira byari gucamo ari ukubanza kuntera inda, nyuma akantungira mu rundi rugo mu ibanga.
Umusore yakomeje kumba hafi, umugambi yose yanteze akayimbwira, none twabaye inshuti tunateganya kubana vuba ariko ndacyakora kwa wa musaza, mbese ubu mfite ikibazo, ese nsezere ku kazi? Namenya se ko ngiye kubana n’uyu musore se ntabwo azatugirira nabi? Nishinganishe mu nzego z’umutekano se? ndi mu ihurizo ritoroshye.


