Kuri uyu wa Kabiri nibwo byatangiye kuvugwa ko umuhanzi Davido n’umugore we Chioma Rowland bibarutse impanga muri Amerika. Ni nyuma y’uko umwaka ushize bari babuze umuhungu wabo Ifeanyi mu mpanuka y’amazi mu rwogero(Piscine).
Aya makuru rero yashyizwe hanze n’umuvugabutumwa Agochukwu abinyujije ku rubuga rwa Facebook rw’Itorero rye ashimangira ibyo ngo Imana yamubwiye ko mu gushyingo umwaka ushize ko aba bombi bazabyara impanga nyuma yo gupfusha undi mwana.
Ubu butumwa bwinshi bwishimwe n’abafana ba Davido ariko bamwibazaho impamvu nta kintu arimo kubivugaho ahubwo bigatangazwa n’abandi batari nyiri ubwite.Davido na Chioma ntibaragaragaza amafoto ayo ari yo yose y’izi mpanga zabo, ariko abafana bategerezanyije amatsiko kubona bwa mbere aba bana.
Davido yibarutse impanga nyuma y’uko mu mezi ashize yari yagabweho ibitero n’abagore batandukanye bavugaga ko yabateye inda.
Umwe mu bamushinjije ni uwitwa Ivanna Bay na Anita Brown watangaje ko atwitiye Davido mu butumwa yashyize kuri Instagram ye ariko nyuma akaza kubusiba .Ikinyamakuru Pulse icyo gihe cyatangaje ko ubu butumwa bwakurikiwe n’ubundi bwerekana ibiganiro yagiranye n’uyu muhanzi, ndetse na video yerekana afata ibipimo bikagaragaza ko atwite.


