Inzego z’ubutasi bw’Ubuhinde zataye muri yombi Vishal Yadav, umukozi wa Marine akekwaho gutanga amakuru y’ibanga ku butasi bwa Pakistan (ISI).
Yadav yafashwe nyuma y’amezi akurikiranyweho gukorana n’umugore wiyitaga Priya Sharma, intasi ya ISI, binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Iperereza ryagaragaje ko Yadav yagiye yohereza amakuru yerekeye ibikorwa bya gisirikare, harimo n’amakuru y’igikorwa cyiswe Operation Sindoor, mu gihe Ubuhinde bwihimuraga ku gitero cy’iterabwoba cya Pahalgam. Yakiraga amafaranga biciye muri cryptocurrency n’amabanki.
Kuri ubu ari gukorwaho iperereza rikomeye i Jaipur, mu gihe igihugu kiri mu rugamba rwo guhashya imiyoboro y’ubutasi bwa Pakistan ikomeje gukwirakwira mu nzego z’igihugu.


