Ubuhuza bwanze mu kibazo cya Pasiteri Bugingo uvuga ko yapfuye n’umugore we amagi

Sangiza iyi nkuru

Ubuhuza bw’urukiko rurkuru rwa Uganda ntacyo bwatanze mu kibazo cya Pasiteri Bugingo Aloysius n’umugore we, Pasiteri Teddy Naluswa bamaze igihe batandukanye.

Amakuru ahari avuga ko urukiko rukuru ishami ry’umuryango ruyobowe na Joseoh Murangira rwanzuye ko ubwo ubuhuza bwanze, urubanza ruzatangira muri Mutarama 2022.

Kuwa 29 Mata 2021, urukiko rwari rwasabye Bugingo ko yaha agaciro ibyo kwiyunga mbere yo gutangira kuburana. Umuhuza muri iki kibazo yari Bishop Joshua Lwere.

Bugingo ariko we n’umunyamategeko we, Ronald Ruhinda banze uyu Lwere nk’umuhuza kuko bavugaga ko abogamye. Ni ingingo yatumye ubuhuza bwanga rugikubita. Aba bombi bavuze ko Lwere hari ibimushishikaje.

Umuhuza wa kabiri, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imihanda muri Uganda, Allen Kagina, yashyizeho ake ariko biranga biba iby’ubusa.

Ubusanzwe mbere yo kuburanisha urubanza, hari igihe ababurana basabwa kuba bakwifashisha ubuhuza mu gukemura ikibazo gihari.

WASOMA: https://bwiza.com/?Pasiteri-Bugingo-yavuze-uko-amagi-yamutandukanyije-n-umugore-we-bari-bamaranye

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *