Tariki 23 Mutarama 2020 ni bwo amatora ya Miss Rwanda kuri SMS no kuri interineti yatangiye. Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01 Gashyantare 2020 ni bwo hateganijwe umuhango wo gutoranya 20 muri 54 bazajya mu mwiherero. Umutesi Denise akomeje kuvugisha benshi kuva yakwinjira mu irushanwa rya nyampinga kubera uburanga bwe.
Mu matora yaba ayo kuri SMS n’ayo kuri internet abakobwa babiri Nishimwe Naomi na Irasubiza Alliance, ni bo bakomeje kwanikira bagenzi babo aho kuri internet Irasubiza Alliance agejeje amajwi asaga ibihumbi 48, mu gihe mugenzi Nishimwe Naomie kuri SMS nawe agejeje asaga ibihumbi 94.
N’ubwo bimeze bityo ariko, ntago ari bo gusa bari kuvugwa mu bitangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranya mbaga. Abari kuvugwa cyane ni Nishimwe Naomie, Irasubiza Alliance ndetse na Umutesi Denise ukomeje kubotsa igitutu aho benshi batangiye kumushyira mu majwi ko na we ashobora kuzaba Miss Rwanda 2020. Uyu mukobwa w’imyaka 19 ufite numero 43 muri iri rushanwa akomeje kugarukwaho ku imbuga nkoranyambaga cyane hashingiwe k’uburanga bwe .

Umutesi Denise
Uyu mukobwa yatangiye kugarukwaho n’abantu benshi ubwo yanyuraga imbere y’akanama nkempurampaka, ubwo hatorwaga abazahagararira intara y’iburengerazuba ku wa 23 ukuboza 2019.
Umutesi Denise akomoka mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba. Afite imyaka 19 kuko yavutse tariki ya 3 Werurwe 2000, akaba asoje amashuri yisumbuye muri St Bernadette i save mu karere ka Gisagara.
Aya matora yombi azasiga babiri babonye itike ibajyana mu mwihwerero. Ubutumwa bugufi bufite 60%, Website ni 20% naho abafana bo mu cyumba kizaberamo Pre-Selection bahabwe 20%.




2 Responses
Uburanga bwa Umutesi Denise umwe mu bakobwa bahabwa amahirwe muri Miss Rwanda 2020
Ayo mahirwe se ari kuiyahabwa na nde? barababeshye
Uburanga bwa Umutesi Denise umwe mu bakobwa bahabwa amahirwe muri Miss Rwanda 2020
Ayo mahirwe se ari kuiyahabwa na nde? barababeshye