Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba bwatangaje ko nta muyobozi wemerewe kuva aho akorera, ngo ajye gusangira iminsi mikuru n’umuryango we hagamijwe gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani.
Guvereneri w’iyi ntara, Mufulukye Fred mu Kiganiro yahaye Radio Izuba, yavuze ko ubuyobozi bw’intara bufatanyije na Polisi y’igihugu bashyizeho ingamba zidasanzwe, hagamijwe guhunga icyorezo cya Coronavirus kuko ari abaturage bashobora kudohoka kubera kwishimisha bakica amabwiriza.
Guverineri Mufulukye yatangaje ko nta muyobozi wemerewe kuva aho ayobora ngo asange umuryango basangire umunsi iminsi mikuru.
Ati: “Twumvikanye n’abayobozi ko ko tuzishima twizihiza iminsi mikuru nyuma y’abaturage, ntabwo tuzasanga imiryango yacu hanyuma inshingano dufite ngo tubure uwo tuzisigira. Ni yo mpamvu guhera kuri njyewe nzaba ndi mu ntara, umuyobozi w’akarere azaba ari mu karere uw’umurenge abe ari mu murenge, gitifu w’akagari azabe ari mu kagari na mutwarasibo azaba ari mu isibo ye.”
“Turasabwa kuba turi kumwe n’abaturage bacu kugira ngo dukurikirane amabwiriza ajyanye no kurinda umutekano ndetse no kwirinda icyorezo cya COVID-19, dukurirana uko yubahirizwa mu buryo budasanzwe kugira ngo abaturage batazajya mu byo kwishimisha Kandi bashobora kurwara COVID-19. Ikizaba cyiza nuko tuzaba turi kumwe n’abaturage kandi iminsi mikuru ikarangira nta muturage uhungabanyirijwe umutekano cyangwa ngo yandure COVID-19.”
Guveneri Mufulkye yavuze ko nta muturage bashaka gufungira amabwiriza yo kwirinda COVID-19, gusa aburira abaturage ko abazarenga ku mabwiriza yo kwirinda bazahanwa.


