Uburusiya buvuga ko hari abasirikare ba Ukraine bakoze ibyaha byibasira inyokomuntu

Sangiza iyi nkuru

Umukuru w’akanama k’iperereza k’Uburusiya, Alexander Bastrykin, yavuze ko bwareze abasirikare 92 bo mu ngabo za Ukraine ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Bastrykin yabwiye ikinyamakuru Rossiiskaya Gazeta cya leta y’Uburusiya ko amaperereza ku byaha arenga 1,300 yatangiye.

Yanatanze igitekerezo cy’uko hashingwa urukiko mpuzamahanga rushyigikiwe n’ibihugu nka Bolivia, Iran na Syria.

Yavuze ko abantu 96, barimo abakuru ba gisirikare 51, barimo gushakishwa.

Yabwiye icyo kinyamakuru ko Abanya-Ukraine bagize uruhare mu “byaha byibasiye amahoro n’umutekano w’inyokomuntu”.

Ukraine na yo irimo gukora amaperereza yayo. Muri uku kwezi, yavuze ko irimo gusuzuma ibyaha birenga 21,000 byo mu ntambara n’ibyaha by’ubushotoranyi bivugwa ko byakozwe n’abasirikare b’Uburusiya kuva bwagaba igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Ndetse n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI), rwavuze ko Ukraine ari “ahantu hakorewe icyaha”, rwohereje muri Ukraine itsinda ry’abakora iperereza n’inzobere mu bimenyetso by’ibyaha.

Uburusiya buhakana ibyaha byose byo mu ntambara, cyangwa kuba bwibasira abasivile.

Bwakomeje gushinja Ukraine kurasa ibikorwa-remezo byayo bwite no kwica abaturage bayo b’abasivile – ibirego abategetsi benshi b’ibihugu by’amahanga batesheje agaciro.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *