Uburyo 5 watunguramo umukunzi wawe kuri Saint-Valentain

Sangiza iyi nkuru

Tariki 14 Gashyantare buri mwaka, Isi yose yizihiza umunsi wahariwe abakundana uzwi nka Saint-Valentain mu rurimi rw’Igifaransa.

Mu gihe habura iminsi itatu yonyine ngo uyu munsi wizihizwe, abenshi mu bafite abakunzi bari gupanga uburyo babanezezamo, dore ko abenshi bakunze gukoresha uburyo bwose bushoboka ngo batungure ba Valentin na ba Valentine babo.

Ni muri uru rwego BWIZA yabateguriye uburyo butanu ushobora gutunguramo umukunzi wawe ku munsi wa Saint-Valentin, kugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kogera.

Mwohereze ibaruwa itunguranye

Niba wumva byoroshye kwerekana ibyiyumvo byawe ku mpapuro aho kubivuga, burya ngo kwandika ibaruwa ni inzira nziza yo kuvugana n’uwo mukundana kuko hari abantu benshi bagorwa no kugaragaza amarangamutima yabo imbona nkubone.

Ohereza indabyo cyangwa impano

Kohereza ikintu gito nk’ururabyo rw’iroza, shokora cyangwa ikindi kintu umukunzi wawe akunda ni uburyo bwiza bwo gutungura umukunzi wawe ku munsi wa Saint-Valentin.

Ikinyamakuru Hindustan Times kivuga ko iyo umukunzi wawe umutunguje impano ku munsi wa Saint-Valentin bituma akwiyumvamo cyane, ndetse akumva ari wowe wenyine afite mu buzima bwe.

Korana urugendo rw’amaguru n’umukunzi wawe cyangwa umusohokane ahantu nyaburanga

Saba umukunzi wawe ko mwakora urugendo rw’amaguru, maze nawe umenye ko ahantu muri bukorere urwo rugendo hatari urusaku kuko rushobora kubarogoya.

Ushobora no gusohokana umukunzi wawe ahantu nyaburanga nko muri parike cyangwa ahandi hantu hatuje cyane, kugira ngo mwembi muze kuganira nta kirogoya.

Tegura gusangira n’umukunzi wawe

Ushobora gusaba umukunzi wawe ko mwaza gusangira ifunguro rya nijoro aho nawe uba ugomba kuritegurana ubuhanga.

Iri funguro biba byiza murifatiye hanze y’inzu nko mu busitani hatari amatara y’umuriro ahubwo wacanye buji ndetse ukanacuranga indirimbo z’urukundo.

Ku ifunguro muri busangire ushyiraho ibyo uzi ko umukunzi wawe akunda kandi ukanashyiraho icyo kunywa, bibaye byiza cyaba kidasembuye.

Mujyane ahabereye ibitaramo

Fata umukunzi wawe musohokere ahabereye igitaramo kuri uwo munsi wa Saint-Valentin, aho muzumvana indirimbo zicuranzwe mu buryo bw’umwimerere.

Niba kandi nawe ushobora gucuranga bimwe mu bicurangisho bya muzika, gerageza utungure umukunzi wawe umucurangira zimwe mu ndirimbo z’urukundo akunda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *