Abaturage ba Repubulika ya Centrafrica ntabwo bateze kuzibagirwa umugabo wayoboye iki gihugu akagita mu mwobo w’ubukene bitewe no gusesagura umutungo wacyo, iki gihugu kikaba gifite ubukene buri hejuru nubwo ari kimwe mu bikungahaye ku mabuye y’agaciro.
Jean-Bédel Bokassa ntiyava mu mitwe y’abo yayoboye imyaka 11 muri Centrafrica, no muri itatu yakurikiyeho ubwo yiyitaga Umwami w’Abami.
Mu gihe yiyitaga Umwami, habaye ibiro, byitabirwa n’abantu bari baturutse imihanda yose, maze Bokassa afata miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika, bayinezezamo.
Bokassa yavutse ku itariki ya 22 Gashyantare 1921, amenyekana cyane ku izina rya Bokassa I. Yabaye umwe mu basirikare bakomeye cyane muri Centrafrica, aba Perezida wa kabiri w’iki gihugu, maze nyuma ahinduka umwami w’abami guhera ku itariki ya 4 Ukuboza 1976 kugera ahiritswe ku butegetsi muri coup d’etat ku ya 21 Nzeri 1979.

Nubwo Bokassa yihaye izina ry’ubwami, nta na hamwe mu bigeze bamuha icyubahiro ngo barimwite.
Ubwo yari mu buhungiro, yaciriwe urubanza adahari maze akatirwa igifungo cy’urupfu. Yashinjywe kuba arya abantu ibizwi nka ‘cannibals’ barya inyama z’abantu ariko urukiko rwamukuyeho iki cyaha, ahamwa ibirimo kwica abana ba’abanyeshuri bakoze imyigaragambyo imwamagana. Mu buhungiro, yabayeho mu buzima bw’ibanga, aho nta wabashaga kumuca iryera.
Yateje igihugu igihombo mu buryo bugaragara
Bokassa yiyambitse ikamba ry’Umwami w’Abami, mu muhango wabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Bangui, ari na wo murwa mukuru wa Centrafrica.
Uwo munsi ingabo nyinshi z’Abafaransa zoherejwe gucunga umutekano,hari hateguwe ibyo kinywa byinshi bihagije, hari n’abakobwa bari bambaye imyenda y’ibirori bari bwakire abantu.
Nibwo bwami buheruka gushingwa mu mateka ya vuba aha bwamaze igihe gito, kuko bwashinzwe mu mwaka wa 1976, buhanguka mu 1979.
Ibyabaye byose byagenze neza nk’uko Umufaransa Napoleon yihinduye Umwami w’Abami mu 1804, akabaho mu buzima buhenze no kunyunyuza imitsi y’abaturage.
Nubwo u Bufaransa bwari bwafashije Bokassa kubona bimwe mu byari kwifashishwa muri ibi birori, ntibyamubujije gukoreshwa miliyoni 20 z’amadolari; ni ukuvuga miliyoni 90 z’amadolari y’ubu.
Ibi byatumye igihugu gihungabana mu myaka yakurikiyeho maze ubukungu bwacyo buragwa yaba muri Afurika no ku rwego rw’Isi, nta myaka irenga ibiri yamaze kubutegetsi akimara kwiyita umwami w’abami.
Bokassa yumvaga ko gushinga ubwami byari gutuma igihugu cye kibasha kwihagararaho mu ruhando rw’ibindi bihugu ndetse bigatuma gihabwa icyubahiro.
Nubwo Bokassa yatumiye abantu benshi, nta munyacyubahiro n’umwe cyangwa se umuyobozi wigeze akandagira muri ibyo birori.
Kugeza uyu munsi benshi bo muri Centrafrica bafata Bokassa nk’umusazi. Abanyaburayi n’itangazamakuru ryaho bamufataga nk’umunyarwenya ndetse bitewe n’ukwikunda no kwikubira byamurangaga, Abyanyabyurayi bamufata nka Idi Amin wayoboye Uganda.
Muri operasiyo yiswe Caban yasize imuhiritse ku butegetsi ubwo atari ahari, yahungiye mu Bufaransa maze nyuma agaruka mu gihugu, ahita atabwa muri yombi arafungwa.
Ku mbabazi zatanzwe na Perezida Andre Kolingba, Bokassa yararekuwe maze yiyegurira Imana. Bivugwa ko yagiye i Roma kubonana na Papa.
Nyuma y’ubutegetsi bwakurikiyeho, iki gihugu cyaranzwe n’imvururu zishingiye ku mutekano muke ndetse na coup d’etat.
Bokassa yashatse abagore 15, abyara abana 50, apfa mu Gushyingo 1996 azize indwara y’umutima.
Yanditswe na Niyobuhungiro David


