Ubusambanyi buravuza ubuhuha hagati y’abarimu n’abanyeshuri muri kaminuza ya Makerere

Sangiza iyi nkuru

Iperereza ryakozwe muri Kaminuza ya Makerere, rigaragaza ko ubusambanyi hagati y’abarimu n’abanyeshuri, bumaze gufata indi ntera, mu gihe bukorwa abanyeshuri bashukishwa amanota.

Iperereza ryakozwe mu gihe cy’amezi abiri, cyane cyane rikorwa harebwa ihohoterwa rikorwa rishingiye ku gitsina, byagaragaye ko iyo ngeso yeze cyane muri Kaminuza ya Makerere iherereye mu mujyi wa Kampala muri Uganda

Nk’uko BBC ibitangaza, ngo abakorerwa iryo hohoterwa ntabwo baba bashaka kubitangaza mu gihe baba bashaka guhabwa amanota, bityo bakaba babigira ibanga.  

Mwarimu, Sylvia Tamale wari uyoboye iryo perereza atangaza ko hari amwe mu mazina y’abarimu bakomeye batungwa agatoki, ko bari mu bakora iri hohotera rishingiye ku gitsina.

Ibyavuye muri iri perereza ngo byashyizwe ahabona muri Werurwe, ariko ngo ubuyobozi bwa Kaminuza nta kintu na kimwe bwigeze bubikoraho cyangwa ngo bube bwahana ababikoze.

Umuyobozi wungirije muri iyi kaminuza, Barnabas Nawangwe atangaza ko kuva mu mwaka wa 2006 abakozi 10 birukanwe, ubwo hashingwaga Itegeko rigenga iby’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ndetse agashimangira ko Kaminuza ya Makerere idateze na rimwe kuzihanganira umuntu wagaragayeho ihohotera rishingiye ku gitsina.

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *