Ubushakashatsi bwagaragaje ko bimwe mu byemezo bifatwa mu buhinzi byibasira abahinzi baciriritse

Sangiza iyi nkuru

Umushakshatsi wo muri Kaminuza ya East Anglia mu Bwongereza, Dr Neil Dawson avuga ko bimwe mu byemezo bifatwa hashyirwaho gahunda z’ubuhinzi mu Rwanda, zihonyora abahinzi baciriritse cyane cyane abo mu Burengerazuba bw’igihugu nk’uko abigaragaza mu nyigo yakoze.

Bimwe mu byemezo Uwo mushakashatsi yagaragaje, harimo icyo guhinga igihingwa kimwe cyatoranyijwe muri buri gake k’igihugu, no guhatirwa kugurisha ubutaka kuri bamwe, ibyo bigatuma abakennye cyane mu bahinzi barushaho gutsikamirwa mu gihe u Rwanda ari igihugu kirimo kiratera imbere mu nzego zose, ubuhinzi budasigaye inyuma.

Icyo cyegeranyo cya Dr Neil Dawson kigaragaza ko impinduramatwara mu burumbuke muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ari imbogamizi kuko hari gahunda zitegekwa abaturage batunze duke mu byaro.

Cyibanda cyane mu burengerazuba bw’u Rwanda, kikavuga ko amategeko y’u Rwanda agenga impinduka z’ubuhinzi zigamije iterambere, ahonyora bamwe mu banyarwanda ugereranyije n’umuvuduko w’iterambere ry’ubukungu, umuco n’imibereho myiza y’abaturage.

Aganira na RFI dukesha iyi nkuru, Dr Neil Dawson yagize ati “Izi gahunda zifite ingaruka nyinshi kandi zikomeye ku bahinzi bato muri Afurika hose. Birumvikana ko bafite inyungu nyinshi mu gufata neza abahinzi, ariko ibyavuye mu bushakashatsi bwacu bigaragaza ko hari n’ingaruka mbi.”

download

Uwo mushakashatsi yongeyeho ati “Mu by’ukuri ikibazo kiri mu mutwe w’iki cyegeranyo. Izi gahunda zitwa gahunda zigamije amahinduka mu by’ubuhinzi, kandi zigakorerwa ubukangurambaga mu buryo abahinzi bakoresha ubutaka bwabo n’uburyo babona umusaruro. Gukora ibyo, ubwo buryo busaba ko abahinzi batera imbuto zemewe ku bihingwa bimwe byemejwe kandi bishobora kubonerwa amasoko.”

Akomeza avuga ko ibyo biteye impungenge abahinzi bamwe, akanavuga ko hari bamwe bafite ubushobozi bwo gukuba inshuro nyinshi inyungu babona, ati “Mu nyigo twakoze, icya gatatu cy’abo twabajije bashoboye kubikora, kandi ni bo bakize cyane kurusha abandi. Urumva rero ko guhindura uburyo ubuhinzi bukorwamo ku bahinzi bakennye cyane bisaba kwitwararika cyane ku byago bimwe na bimwe.”

Dr Neil Dawson yakomeje atanga ingero ati “Ushobora gusaba inguzanyo ngo ukunde ubone inyogeramusaruro, kandi ugomba kwigirira icyizere ko igihembwe cy’ihinga nigishira uzashobora kwishyura ayo mafaranga, kandi muri icyo gihe utarishyura ukaba ushobora gukomeza kubona icyo ugaburira umuryango wawe. Hamwe n’izo mpungenge, bisobanuye ko abahinzi benshi, aho kugendera muri uwo murongo, birangira bagurishije ubutaka bwabo, kubera ko bitashobokeye.”

Uwo mushakashatsi ntiyirengagiza akamaro k’izo gahunda zishyirwaho, ndetse anatanga inama z’uburyo byakorwamo ngo binogere abo bigenewe nk’uko iyi nkuru dukesha Radio 10 ivuga.

Ati “Erega ubundi ni ibintu bisanzwe nta gahunda ishobora kuba nziza ijana ku ijana. Igikenewe ni ukumva no gushyira mu bikorwa ibigendanye n’iyi gahunda yo guhinga ariko bigakorwa mu mucyo ndestse n’abantu bakabyumva nk’uburyo bubafasha mu kurwanya inzara n’ubukene.”

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *