Ubushinjacyaha bwasabiye Nkundabanyanga kujya kurangiza igifungo cy’imyaka 30 yahawe na gacaca

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye uwitwa Nkundabanyanga Eugenie gufatwa akajya kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka 30 buvuga ko yakatiwe n’inkiko gacaca nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside, mu gihe uregwa avuga ko bamwibeshyeho ari kuzira imitungo ye itimukanwa irimo amasambu.

Ibyaha aregwa ni ibyaha akekwaho ko yakoreye mu Mujyi wa Kigali muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Gicurasi, ryaranzwe n’impaka nyinshi hagati y’uruhande rw’uregwa n’ubushinjacyaha, nyuma aho uruhande rw’uregwa rwazamuye inzitizi zo kutabonana n’ubwunganizi ngo bategure urubanza ndetse n’ikibazo cy’uburwayi rwashingiragaho rusaba isubikarubanza.

Izi nzitizi ariko umucamanza yaziteye utwatsi asaba ko urubanza rukomeza, avuga ko Nkundabanyanga nta bimenyetso ashingiraho agaragaza uburwayi bwe cyangwa yimwe uburenganzira bwo kuvugana n’abamwunganira.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kongera kwandika bushya icyemezo cy’inkiko gacaca kigashyirwa mu bikorwa, aho buvuga ko mu 2007 urukiko gacaca rw’Umurenge wa Gatenga rwamuhamije icyaha cyo kugambirira kwica nk’icyaha cya jenoside rukamukatira imyaka 30 y’igifungo.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko mu 2018 bwandikiye komisiyo y’igihugu yo buyisaba dosiye ya gacaca mu rubanza rwa Nkundabanyanga, hakavuka ikibazo cy’uko CNLG yatanze dosiye iriho amazina y’uwitwa Nyirankundabanyanga na Nkundabanyanga.

Buvuga ko bwakoze iperereza mu yahoze ari Komini ya Kibari, i Byumba, uregwa akomokamo, no muri Kicukiro yabaga muri jenoside, usibye kwibeshya ku mazina bugasanga uwo burega ari we wa nyawe, busaba ko yafatwa akajya kurangiza igihano yahawe.

Ku ruhande rwe, Nkundabanyanga yavuze ko izina Nyirankundabanyanga ryitwa n’abo yita ko batamwifuriza amahoro. Umwunganizi we, Me Benoit Kanyabitaro, yavuze ko urubanza rwa gacaca ubushinjacyaha busaba ko rwakwandikwa bundi bushya rutabayeho. Ni mu gihe abamurega bemeza ko yagiye ahinduranya amazina agamije gucika ubutabera.

Uyu avuga ko ifishi yatanzwe na CNLG hagaragaho amazina ya Nyirankundabanyanga Eugenie, nabwo mu rubanza rwo mu kagari ka Murambi, akavuga ko nta myirondoro ye yagaragajwe n’icyashingiweho mu gufata icyemezo.
Biteganyijwe ko urukiko ruzatanga umwanzuro warwo ku itariki ya 21 Gicurasi 2021.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *