Mu nama ihuje abayobozi bakomeye mu ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa”deux sessions”, ibaye ku nshuro yayo ya 13, Perezida Jinping yongeye gutunga agatoki abayobozi b’inzego z’ibanze badaha agaciro ibidukikije.
“Ibisiza n’imisozi itoshye, inyuranyuranamo imigezi y’urubogobogo; bingana imitwaro ya zahabu ndetse na feza”. Aya ni amwe mu magambo Perezida Jinping akunda kugarukaho, ashaka kwerekana akamaro k’urusobe rw’ibinyabuzima ku buzima bw’abashinwa.

Muri iyi nama, yongeye kwamagana inganda zihumanya umwuka wo mu kirere cya Mongolie, anabibutsa ko uwo mwuka uhumanywa ariwo abashinwa bose bahumeka; Amajyaruguru n’Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba, atibagiwe no mu gihugu rwagati.
Gutangirira ku ngingo nk’iyi, ngo ni ikigaragaza ko ubutegetsi bw’u Bushinwa burajwe ishinga n’umwuka ababutuye bahumeka, buri mutegetsi yagaharaniye ko uba mwiza kurushaho, akawubungabunga.
Nk’uko bisobanurwa na Wang Bokao, umunyamakuru wa Televiziyo CGTN ishami ry’igifaransa, Jinping yabwiye aba badepite ko atishimira inganda zinyanyagiye muri Mongolie kandi zubatse mu kajagari zikanahumanya ikirere.

Aha yabasabaga ko baharanira ko izo nganda zakubakwa hakurikijwe igenamigambi, aka wa mugani w’abashinwa ugira uti, “kurya no kwambara ntibikenesha, ariko igenamigambi ribi ryabikora”.
Ni mu gihe yitabiraga imirimo mu matsinda, aho yakoranye n’itsinda ry’Abadepite bahagarariye Intara yigenga ya Mongolie.
Intara ya Mongolie yigenga, ni imwe mu Ntara nini zigize u Bushinwa iherereye mu Majyaruguru yabwo, igahana imbibi n’igihugu byitiranwa cya Mongolie. Iyi Ntara ifite abaturage bakubye kabiri ab’u Rwanda, ikize ku misozi n’ibisiza n’ubwo hari n’aho igaragaramo ubutayu.
Ni agace karangwamo ubuhinzi n’ubworozi bw’amatungo anyuranye, bwiganjemo ubw’intama, ndetse hanaboneka ibibaya batemberamo bari ku mafarasi.
Imigezi n’ibiyaga bifatwa nk’ibifatiye runini ubukungu bw’igihugu, kubera amafi abirimo atunze abarobyi baho; hakaba hanabereye ubukerarugendo.
Muri 2018 igihugu cyashoye miliyari zisaga 38 z’amadolari mu bushashatsi n’ibikorwa bigamije kugabanya ibyuka bituma ikirere gishyuha.
Mu itangazo yagejeje ku Nteko Nshingamategeko mu bihe byahise, Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa, Li Keqiang yavuze ko Leta ikomeje imishinga minini yo kurengera ibidukikije harimo gusukura ibiyaga n’imigezi byahumanye ndetse kurema ibindi bishya. Li yavuze ko muri uyu mwaka wa 2019 u Bushinwa bazabanya ibyuka bishyushya ikirere byitwa sulfur dioxide na nitrogen oxide ku kigero kingana na 3%.




