Bwiza

Ubusugi bwa Zuba Ray bwagonganishije Miss Naomi na MC Nario

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 14 Ugushyingo 2026 saa 08:10
Ubusugi bwa Zuba Ray bwagonganishije Miss Naomi na MC Nario

1469096

Ishimwe Naomi yanenze MC Nario kubera ibibazo n’amagambo yakoresheje mu kiganiro yagiranye na Zuba Ray kuri SK FM, avuga ko hari ibyo yamubajije bitari bikwiye kandi byagaragaraga ko byamushyize mu mwanya utamworoheye.

Ibi byabaye ubwo MC Nario, usanzwe akorera kuri SK FM, yakiraga Zuba Ray wari waje kwamamaza indirimbo ye nshya.

Ubwo yageraga mu kiganiro, MC Nario yakoresheje amagambo yo gutaka uyu mukobwa gusa byamuteye isoni.

Nario yamubwiye ukuntu ari mwiza cyane ndetse ko ibintu bye bye bikiri isugi. Ubwo yavugaga ayo magambo, Zuba yabuze uko yifata maze isoni ziramwica areba hasi.

Nyuma y’iki kiganiro, Naomi abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yanditse ubutumwa abwira MC Nario ko ashimishwa n’ibyo akora, ariko ko atishimiye amwe mu magambo yabwiye Zuba Ray.

Mu butumwa bwe yagize ati: “Nkunda ibyo ukora, ariko mvugishije ukuri, numvise ko amagambo wabanje kuvuga kuri Zuba Ray atari akenewe rwose.”

Yakomeje agaragaza ko atazi niba MC Nario yari agamije gusetsa cyangwa gutera Zuba Ray imbaraga, ariko ko amwe mu magambo yakoresheje atari akwiye.

Mu byo yanenze harimo kumubaza niba ari isugi, kumusaba kumureba mu maso mu gihe cy’iminota 10 ndetse no kumubaza niba yarabonye inda ye.

Naomi yongeyeho ko ayo magambo atari ngombwa muri icyo kiganiro, ati: “Byagaragaraga neza ko Zuba atari kwisanzura, ahubwo ko yari yatangiye kumva atamerewe neza.”

Ubu butumwa bwagaragaje ko Naomi atishimiye uburyo MC Nario yaganirije uyu muhanzikazi, asanga ibiganiro by’imyidagaduro na byo bikwiye kurangwa no kubaha uwo muganira na we.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.