Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege avuga ko ubutabera bungana kuri bose, ari inkingi ikomeye yo kwimakaza ubumwe Abanyarwanda bamaze kugeraho nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2018, ubwo hibukwaga abari abakozi b’Inkiko, aba Minisiteri y’Ubutabera n’ab’Ubushinjacyaha bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenge, nibwo yaboneyeho kwibutsa abakozi b’izi nzego ko gutanga ubutabera bungana ari ukwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Yagize ati “Agaciro k’ibanze tugomba guha abatuvuyemo ni uko ntawe ugomba kurengana kubera ubwoko cyangwa irindi vangura iryo ari ryo ryose. Ubutabera bugomba kuba bumwe kuri bose”.
Prof. Rugege avuga ko no guca neza imanza zifite aho zihuriye na jenoside yakorewe Abatutsi, nabyo ari bimwe mu bikomeza bwa bumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Mu byo tugomba gukora harimo no guha umwihariko imanza zifite aho zihurira na Jenoside yakorewe Abatutsi, zikagenda neza kuko iyo ziciwe nabi zishobora no guhungabanya ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda tumaze kugeraho”.
Akomeza avuga ko politike rusange y’ubutegetsi bwariho mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi yatumye inzego z’ubutabera; nk’ubugenzacyaha, ubushinjacyaha n’ubucamanza nazo zita umurongo wakabaye uziranga wo kurengera uburenganzira bw’ibanze bwa Muntu.
Ati “Aba twibuka uyu munsi, bagiye bahura n’ivangura ndetse n’itotezwa rikomeye mu kazi, kandi barakoraga mu nzego zakabaye zirenganura abarengana, inzego z’ubutabera nk’ubugenzacyaha, ubushinjacyaha n’ubucamanza nazo zita umurongo wakabaye uziranga wo kurengera uburenganzira bw’ibanze bwa muntu zifata umurongo w’ubwicanyi no gufunga amaso ku byakorwaga”.
Umuhango wo kwibuka abari abakozi b’inzego z’ubutabera bishwe muri jenoside, ni igikorwa izi nzego zikora buri mwaka, nk’uko bivugwa na Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, agira ati “Nk’inzego zikorera mu butabera, buri mwaka tugira umunsi wo kwibuka abari abakozi b’izi nzego bazize jenoside yakorewe Abatutsi, kwibukiranya inkomoko yayo, ingaruka zayo ku bantu ku giti cyabo no ku muryango nyarwanda”.
Muri uyu muhango wo kwibuka, ku kimenyetso cy’urwibutso rw’abari abakozi b’Inkiko, aba Minisiteri y’Ubutabera n’ab’Ubushinjacyaha bazize Jenoside yakorewe Abatutsi kiri ku cyicaro cya Minisiteri y’ubutabera ku Kimihurura hashyizwe indabo hunamirwa izo nzirakarengane.







