Abakuriye ubutasi bwa Gisirikare mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) n’icya Uganda (UPDF), ejo ku wa Mbere Tariki ya 16 Gicurasi basinyanye amasezerano y’imikoranire mu rwego rwo kurushaho kuzahura umubano hagati y’ibihugu.
Ni amakuru yemejwe n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye.
Ati: “Nyuma y’iminsi ine y’isuzuma ryatanze umusaruro twageze ku myanzuro myiza ijyanye n’uburyo twakorana. Ndongera gushimira abayobozi bacu babiri, Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Paul Kagame ku bwo kongerera imbaraga umubano wacu! Harakabaho UPDF! Harakabaho RDF!”
Ibihugu byombi byageze kuri ariya masezerano nyuma y’inama zari zimaze iminsi ine bihuriza intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda i Kampala.
Izi nama zaberaga i Entebbe, zayoborwaga na Gen Muhoozi Kainerugaba.
Ku ruhande rw’u Rwanda izi ntumwa zari ziyobowe na Brig. Gen Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi mu Gisirikare cy’u Rwanda, mu gihe iza Uganda zo zari ziyobowe na Maj Gen James Birungi ukuriye Urwego rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda (CMI).
Kugeza ubu ntiharatangazwa ku mugaragaro ibikubiye muri ariya masezerano, gusa amakuru avuga ko impande zombi ziyemeje guhanahana amakuru ajyanye n’umutekano ndetse no gukoranira bya hafi mu guhangana n’iterabwoba ndetse n’ibyaha ndengamipaka.
U Rwanda na Uganda byageze kuri ariya masezerano mu gihe byari bimaze gihe bidacana uwaka.
Umubano mubi w’ibihugu byombi wari waranageze mu Gisirikare mbere y’uko uzahurwa ahanini bigizwemo uruhare na Gen Muhoozi.
Uyu muhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni aheruka gutangaza ko hari bamwe mu basirikare ba Uganda bari bafite umugambi mubisha wo kujya mu ntambara n’u Rwanda, gusa uza gupfuba ubwo se yamugiraga Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.






