Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bugomba kwizera ubumwe bwa Afurika y’iburasirazuba, kugira ngo ibufashe gukemura ibibazo bihari by’umutekano muke.
Aya magambo yayabwiye itsinda ry’akanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano riherutse kugirira uruzinduko muri Uganda, ryari mu iperereza rigamije kumenya aho imitwe yitwaje intwaro irimo M23 ikura ubufasha.
Ibiro bya Perezida wa Uganda kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2022 byemeje guhura kwa Perezida Museveni n’iri tsinda ryari riyobowe na Ambasaderi Michel Xavier Biang uyoboye komite ya UN ishinzwe ibihano. Biti: “Ibisubizo ku mutekano wo muri RDC byaganiriweho.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yagiriye aka kanama inama y’uko kashaka ibisubizo by’ibi bibazo ariko kagendeye mu nzira zashyizweho n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC). Ibi biro byabyemeje biti: “Yagiriye akanama inama y’uko kashaka ibisubizo binyuze mu nzira zaciwe na EAC.”
Museveni kandi yasabye ubutegetsi bwa RDC kwizera EAC, ikayifashisha mu gukemura ibi bibazo, aho kwitabaza amahanga atabarizwa muri uyu muryango. Ati: “Afurika y’iburasirazuba yunze ubumwe irahamye, ariko ubutegetsi bwa RDC bugomba kwerekana ko bubufitiye icyizere.”
Ikinyamakuru Chimpreports giherutse gutangaza ko muri iki kiganiro cyabaye tariki ya 18 Ugushyingo, Museveni yabwiye iri tsinda ko Uganda itemera ikirego cy’uko yaba ifasha M23, arisezeranya ko EAC itazananirwa gukora iperereza ku bibazo byo muri RDC.
RDC ni umunyamuryango wa EAC kuva tariki ya 29 Werurwe 2022. Yasanzemo ibindi bihugu 6 birimo: u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania na Sudani y’Epfo.




2 Responses
Ubutegetsi bwa RDC bugomba kwizera EAC: Museveni
barebe ukunu babikemura.
Ubutegetsi bwa RDC bugomba kwizera EAC: Museveni
barebe ukunu babikemura.