Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 29 Ukuboza 2019 kirangira tariki ya 5 Mutarama 2020. Ni icyumweru cyagarutse by’umwihariko ku bubanyi n’amahanga ndetse n’umutekano; muri rusange bikaza bikubiye muri politiki. Agashya, imikino n’imyidagaduro na byo biri mu byo tubagezaho buri uko icyumweru gitambutse.
Ubutumwa bwa Museveni bwagejejwe mu Rwanda na Amb. Adonia Ayebare
Hari tariki ya 29 Ukuboza 2019, ubwo Amb. Adonia Ayebare yatumwe na Perezida Museveni ubutumwa bwihariye burebana n’umubano w’ibihugu byombi
ngo abugeze kuri Perezida Kagame.
Ntabwo impande zombi zatangaje ibikubiye muri ubu butumwa, gusa Perezida Kagame yatangaje ko yagiranye inama nziza na Amb. Ayebare mu ngoro, Village Urugwiro. Amb. Adonia yashimiye uyu mukuru w’igihugu cy’u Rwanda kuba yamwakiriye neza.
Ikigaragara ubutumwa bwa Museveni bwaba butanga icyizere gishyira ku iherezo umubano mubi hagati y’ibi bihugu umaze imyaka irenga ibiri, cyane ko Museveni ubwo yavugaga ku by’iyi baruwa, yavuze ko Uganda izatanga uruhare rwayo ngo umubano mwiza usubireho.
Byavuzwe ko Maj. Mupende wahunze u Rwanda yarusimbukiye muri Amerika
Tariki ya 30 Ukuboza 2019, byavuzwe ko Maj. Michael Mupende wabaye mu ngabo z’u Rwanda, ubu akaba ari mu buhungiro yarokotse impanuka y’imodoka. Ngo imodoka ye yagonzwe n’indi ikomeye y’umunya-Mexique, ubwo yari ajyanye umwana we ku ishuri, barakomereka, bajyanwa ku bitaro.
Maj. Mupende yari mu ngabo za RPA (Rwanda Patriotic Army) zabohoye u Rwanda mu 1994. Yahunze u Rwanda mu 2001.
Gitifu w’Umurenge wakubise umunyamakuru yasezeye, abandi ngo yegujwe
Ku mpamvu ze bwite, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro, Havugarurema Jean Marie Vianney wakubise umunyamakuru witwa Richard Ruhumuriza tariki 18 Ukuboza 2019 yareguye, abasomyi b’inkuru bo ngo ‘bwa hehe ko yegujwe!’ Kuvuga ko uyu Gitifu yegujwe bashingira kuri iyi myitwarire bavuga itaranga umuyobozi mwiza, cyane ko Bwana Havugarurema ngo yakubise Ruhumuriza yasinze.
Mu 2019, kugira umukwe ni kimwe mu byashimishije Perezida Kagame
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’igihugu tariki ya 31 Ukuboza, Perezida Kagame yavuze ko mu 2019 yashimishijwe no kubona umukobwa we, Ingabire Ange ashyingirwa, ubu akaba afite umukwe. Ni mu gihe yavugaga uko umwaka w’2019 wagenze ku ruhande rwe n’igihugu muri rusange.
Ange Kagame yashyingiranwe na Bertrand Ndengeyingoma tariki ya 6 Nyakanga 2019 muri Kiliziya ya IFAK, abatumiwe bakirirwa muri Kigali Convention Center.
Polisi y’u Rwanda ngo ntabwo ishobora kurasa mu kico uwambaye amapingu
Mu kiganiro polisi y’u Rwanda yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 3 Mutarama 2020, umuvugizi CIP John Bosco yabajijwe ukuntu polisi irasa abantu mu kico kandi bambaye amapingu, asubiza ko nta mupolisi warasa ukekwaho icyaha yambaye amapingu, uwabikorwa yakorwaho iperereza, agahanwa.
Muri Gicurasi 2018 i Kabuga mu karere ka Gasabo havuzwe umupolisi warashe umuturage yambaye amapingu, gusa byasobanuwe ko yashatse kumurwanya kandi yambaye amapingu. Tariki ya 27 Nzeri 2019, hari undi muturage witwaga Habarurema Jean Claude wakekwagaho gucuruza magendu y’inkweto warasiwe mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu, na we byavuzwe ko yarashwe agerageza gucika. Muri Kanama 2019, mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo hari undi muturage warashwe ubwo yageregezaga gushaka gutema umupolisi, ubwo yari amusanze acukura inzu y’abandi.
Hateganyijwe imyigaragambyo yamagana umugambi wo gucamo ibice RDC
Martin Fayulu uri mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, LAMUKA, yashinje Joseph kuba inyuma y’umugambi ugamije gucamo ibice iki gihugu, bityo tariki ya 17 Mutarama hateganyijwe imyigaragambyo y’amahoro ibyamagana. Yabitangaje ubwo aherutse kugirira uruzinduko mu mugi wa Beni.
Uyu mugambi uvugwamo uruhare rw’ibindi bihugu birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Amerika, Ubwongereza, Ububiligi n’Ubufaransa ngo byifatanyije n’abo yita abagambanyi b’abakongokami. U Rwanda rwo rwagarutsweho n’abarimo Koffi Olomide na Cardinal Ambongo, uhagarariye Kiliziya Gatulika muri Kinshasa.
Iran iti: “ Amerika wikururiye amakara”
Nyuma y’igitero abigaragambya muri Iraq bagabye kuri ambasade y’Amerika muri iki gihugu mu mpera z’Ukuboza 2019, bakahatwika, tariki ya 2 Mutarama ingabo z’Amerika zarashe Gen. Qassem Soleimani wari umuyobozi w’umutwe w’ingabo zihariye wa Quds muri Iran, ku kibuga cy’indege i Baghdad. Iran yarahiye ko izahora urupfu rwa Gen. Soleimani kuri America n’abaturage bayo. Ivuga ko itegeye America ahantu 25, America na yo ngo Iran nikora ikosa, izasenya ahantu 52 kandi iriteguye, cyane ko yohereje ingabo zirenga 3000 mu karere Iran iherereyemo, hiyongeyeho izindi zirenga 700 yari yohereje nyuma y’igitero kuri ambasade yayo i Baghdad.
UTUNTU N’UTUNDI
Sudani: Mu gihe abandi bari binjiye mu 2020, ku kibuga cy’indege i Khartoum atangaga amatike ya tariki 32 Ukuboza 2019
Ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyamahanga mu mahanga atandukanye yagaragazaga itike y’urugendo yatangiwe ku kibuga cy’indege cya Sudani, iteyeho kashe (catchet) ya tariki 32 Ukuboza 2019, mu gihe abandi bizihizaga umunsi w’Ubunani uba tariki ya 1 Mutarama. Byavuzwe ko ari abagenzi barenze umwe bafashe kuri aya matike, nyamara ngo ntibyari bigambiriwe.
IMIKINO
Rutahizamu w’Amavubi na APR FC, Sugira Ernest yatijwe muri Rayon Sports tariki ya 30 Ukuboza 2019 nyuma y’amakuru yabanze kuvugwa ko yageze muri Police FC. Ni ibintu byafashwe nk’ibidasanzwe ku makipe y’amakeba mu Rwanda gusa ubuyobozi bw’amakipe yombi bwabihaye umugisha. Igitego cya Sugira Ernest kuri uyu wa 5 Mutarama, cyatumye Rayon Sports yegukana insinzi imbere ya Gasogi United ivugwaho byinshi iyo igiye gukina n’amakipe akomeye.
IMYIDAGADURO
Tariki ya 1 Mutarama 2020 habaye igitaramo cya East African Party cyaserukiyemo abahanzi barangajwe imbere na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben. Iki gitaramo gisanzwe kiba mu rwego rwo guhuriza hamwe abashaka kwizihiriza hamwe umwaka mushya mu mujyo w’umuziki. Bitewe no guhamagarwa ku rubyiniro akerewe, The Ben yabwiye abafana ko yari yahawe iminota 10 gusa ariko birangira aririmbye indirimbo nyinshi n’ubwo yakoreraga kuri iki gitutu.
Umwaka mushya w’amahirwe kuri mwese!!!


