Ivan Ssemwanga, umugabo mukuru wa Zari Hassan ararembye bikomeye, ubu arimo kwitabwaho by’umwihariko, Zari yari yaramutaye ashaka undi ariko ubu yagarutse, ni we umurwaje.
Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda ni uko Ivan Ssemwanga arembeye mu bitaro “Steve Biko Hospital” biri mu mujyi wa Pritoria muri Afurika y’Epfo, afite uburwayi bw’umutima.

Zari ahanze amaso umugabo we mukuru urembye cyane
Uyu mugabo ngo amaze iminsi 3 muri ibi bitaro akaba ari muri koma, Zari ubu ubana n’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania, yagiye kurwaza uyu mugabo mukuru bafitanye abana 3.
Nubwo bari baratandukanye, Zari yasabye abazi uyu mugabo we mukuru, inkunga y’amasengesho ko ubuzima bwe buri ahakomeye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ivan Ssemwanga, umugabo ukomoka muri Uganda, yashakanye na Zari Hassan, babyaranye abana 3. Mu mwaka wa 2014 nibwo uyu mugore yatangiye gucudika na Diamond, umuhanzi ukomoka muri Tanzania, ahita amubera inshoreke, ubu bamaze kubyarana abana 2.

Zari n’umugabo we Ivan, mbere bataratandukana


Zari na Diamond babyaranye abana 2

Zari Hassan, umubyeyi w’abana 5, yabyaranye n’abagabo 2 [Ivan&Diamond]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com



