Umuhahanzi Dr Jose Chameleone ubuzima bwe ntibwifashe neza nyuma y’uko igifu cyimwibasiye akajya kukibagisha mu bitaro bimwe bibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni uburwayi bivugwa ko amaranye igihe, ariko kuri iyi nshuro ngo yahisemo kujya kwibagisha bitewe n’uburibwe bwari bumaze iminsi bumwibasiye ,kugeza ubu akaba nta makuru arambuye y’aho bigeze yitabwaho n’abaganga.
Uburwayi bw’uyu muhanzi bwemejwe na Se umubyara Gerald Mayanja , aho yatangarije kimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda ko umuhungu we yagiye kubagwa ariko yirinda gutangaza byinshi.
Yagize ati”Nibyo koko vuba aha yagiye mu bitaro ngo yitabweho .Uburwayi bwe abumaranye igihe , asanzwe arwara igifu.Umuryango we ukaba umwifuriza kurwara ubukira.Si ubwa mbere uyu mugabo avugwaho kwibasirwa n’uburwayi, kuko mu bihe bitandukanye yagiye ajyanwa mu bitaro aho wasangaga abaganga bamukurikiranira hafi.
Mu 2021, Chameleone yajyanywe mu cyumba cy’indembe aho yari arwaye urwagashya, ndetse n’umwijima.Byaje bikurikira indi mpanuka yagize ubwo yavunikaga amaguru nabwo akamara igihe yitabwaho n’abaganga.


