Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko mu gihe abantu badafite ubuzima bwiza nta na kimwe bageraho mu bijyanye n’ibikorwa by’iterambere.
Ibi yabitangarije i Geneve mu Busuwisi ubwo hatangizwaha inama mpuzamahanga y’umuryango w’Abibumbye ishami ryita ku buzima ku nshuro ya 71 hagamijwe kurebera hamwe ibyagezweho mu kubungabunga ubuzima bwiza.
Mu ijambo rye yagejeje ku bari aho, perezidda Kagame yagaragaje ko ubuzima bwiza ari inking ya mwamba y’iterambere haba ku mugabane w’Afurika ndetse no ku isi yose muri rusange.
Yagize ati Twese twifuza kugira ubuzima bwiza, tukanabyifuriza abacu dukunda, niyo mpamvu nta buzima bwiza nta gikorwa cy’iterambere na kimwe cyagerwaho.
Peredida Kagame kandi yakomeje avuga ko umugabane w’Afurika ufatwa nk’umugabane ufite umubare w’abahitanwa n’indwara zitandura ukiri hasi kuko n’abanywa itabi bari ku kigero cyo hasi ugereranije n’ahandi, gusa yongeraho ko ibi bidahagije ahubwo ko abayobozi n’abaturage bakwiye gukomeza gukorana cyane kandi bya hafi n’imiryango ifite ubuzima mu nshingano hagamijwe kugirango umubare w’abanywa itabi ukomeze ugabanuke kuko ari kimwe mu biteza ubuzima bubi.
Mu kugaragaza ibyo amahanga yigira ku Rwanda, perezida Kagame yagize ati” hashyizweho uburyo bujyanye n’igihe n’ikoranabuhanga kugira ngo ubuzima bwitabweho neza, ubu turakoresha indege za drone kugira ngo tugeze amaraso n’indi miti ku barwayi bo mu bice by’ibyaro mu gihe gito kandi mu buryo buboneye.
Yakomeje avuga ko kugeza ubu, Abanyarwanda basaga 90% bafite ubwisugane mu kwivuza, 2/3 by’amafaranga akoreshwa mu bwisungane akaba ava mu bagenerwabikorwa hanyuma leta nay o igatanga 1/3 gisigaye.
Perezida kagame yakomeje avuga ko hariho n’ingamba zo kugirango buri muturage na buri gace kagire uruhare mu guhuza umuturage n’urwego rufite ubuzima bwe mu nshingano hagamijwe kubungabunga ubuzima bwiza.
Yakomeje avuga ko ubuzima bwiza ari inking y’iterambere abanyarwanda, afrika ndetse n’isi muri rusange bikwiye kugenderaho kuko nta buzima bwiza nta na kimwe cyagerwaho.



