Guhera ku itariki ya 14 Ukuboza umwaka ushize, ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19 bwikubye inshuro 70 nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane, itariki 13 Mutarama 22 ubwo yari mu kiganiro kuri RBA, aho yemeje ko ariko kwikingiza byagize akamaro gakomeye, kuko abantu benshi bataremba cyangwa ngo bicwe n’icyo cyorezo.
Yavuze ko ku italiki ya 14 Ukuboza 2021, abantu bari bafite ubwandu bwa Covid 19 bari munsi ya 5 ariko uyu munsi hari 350 ku bantu ibihumbi 100 bagaragarwaho ubwandu bwa Covid 19.
Muri Nyakanga na Kanama umwaka ushize hariho Delta, hari ubwo abapfuye bageze kuri 25 mu gihe kuri ubu umubare w’abapfuye munini ari 9, umunani muri bo bari bafite izindi ndwara nk’uko minisitiri yakomeje abitangaza.
Yasabye abaturarwanda kwitabira gahunda y’inkingo kuko zifasha mu kutazahazwa n’icyorezo igihe kikugezeho, cyane ko imibare ubwayo ibigaragaza.
Ibi byavuzwe mu gihe hamaze iminsi humvikana inkuru z’abanze kwikingiza bitewe n’imyemerere yabo ndetse bakagerageza no guhunga igihugu, ariko bakagarurwa bakigishwa nk’abahungiye mu Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Bamwe muri abo baturage bavuga ko batarikingiza kubera imyemerere yabo, abandi bakavuga ko bahunga kubera ko bahatirwa kwikingiza ku ngufu, ibintu Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukurarinda yavuze ko bitemewe ndeste n’umuntu wahutaza umuturage amuhatira kwikingiza akwiye gukurikiranwa.
Yavuze ko abaturage bakwiye gukomeza kwigishwa kugeza bemeye kwikingiza, abazabyanga burundu bakazirengera ingaruka zirimo kubuzwa kugera aho abandi bateranira nko muri bus, insengero, mu maduka n’ahandi.

4 Responses
Ubwandu bwa Covid-19 bwikubye inshuro 70 – Minisitiri Ngamije
Uko umubare wabikingiza uzamuka ninako umubare wabandura uzamuka ibi bintu ntibibaho ubusanzwe inkingo tumenyereye zaciye CG zagabanyije ibyorezo kuburyo bugaragara reba nk’imbasa agakwega naza kokorishi byagabanutse cyane ikindi kuba abantu bataremba CG ngo bapfe kubwinshi nukubera iyi omicro idafite ubukana bukabije nomubihugu batakingiye abantu cyane ntapfu CG Kuremba byatewe na omicro