ad-2.jpg

Ubwato bw’igisirikare cya Iran bwarimo 400 bwarohamye mu Kigobe cya Hormuz

Sangiza iyi nkuru

Bumwe mu bwato bwa rutura bwa Irani bwarohamye nyuma yo gufatwa n’inkongi y’umuriro mu buryo budasobanutse hafi y’ikigobe cya Hormuz mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’amasaha agera kuri 20 y’ibikorwa byo kugerageza kubutabara byananiranye.

Igisirikare cya Iran cyavuze ko ubu bwato, bwiswe Kharg bwitirirwa ikirwa kiri hafi ya Hormuz, bwakoreshwaga mu myitozo kandi cyemeza ko bwari burimo abakozi n’abitozaga bagera muri 400 mbere yo kongeraho ko bose barokotse.

ad-2.jpg

Ishusho yafashwe nijoro yerekanaga abari mu bwato bambaye twa dukoti dutuma batarohoma batabara ubuzima bwabo umuriro waka inyuma yabo. Indi shusho, yafashwe ku manywa, yerekanaga umwotsi mwinshi ujya mu kirere n’umuriro mwinshi ucyaka.

Umwe mu bayobozi mu gisirikare cya Iran yatangarije Tasnim News Agency ko abantu bagera kuri 20 ari bo bagize ibikomere byoroheje.

Nta mpamvu yigeze itangazwa yaba yateye iyo nkongi, ariko umwe mu bayobozi b’ingabo yatangarije Ibiro Ntaramakuru bya Iran (IRNA) ko umuriro watangiriye mu cyumba kirimo moteri maze ibice by’ubwato bigatangira gushonga bigwa mu nyanja.

Ubundi bwato bwa gisirikare bwa Iran bwaherukaga kurohama mu Nyanja ya Caspian mu 2018.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *