Ubwato bw’intambara bwa Indonesia bugendera munsi y’amazi bwaburiwe irengero

Sangiza iyi nkuru

Amatsinda yashinzwe gushakisha aturuka mu bihugu bitandukanye ari gusiganwa n’igihe kuri uyu wa Gatanu ashakisha ubwato bw’intambara bw’Igisirikare cyo mu mazi cya Indonesia bugendera munsi y’amazi buzwi nka Submarine mu ndimi z’amahanga, bwaburiya mu Nyanja ya Bali burimo abantu 53, aho bikekwa ko bwaba bwarabuze oxygen cyangwa bwarashwanyagujwe n’amazi.

Kajugujugu zishinzwe gushakisha n’andi mato menshi y’igisirikare cyo mu mazi yavuye muri Bali no ku birindiro byo mu mazi muri Java byerekeza mu gace ubu bwato bwabuze buheruka kumvikana ku wa gatatu ubwo bwiteguraga imyitozo yo kurasa za torpedo nk’uko tubikesha Yahoo.com.

Ku wa kane, Perezida Joko Widodo yagize ati: “Icy’ibanze ni umutekano w’abari baburimo 53.”

Ingabo zirwanira mu mazi zo muri Indonesia zavuze ko zirimo gukora iperereza niba ubwato bwaratakaje ingufu mu gihe cyo kwibira bukananirwa gutabaza kubera ko bwari bwamanutse mu ntera ya metero 600-700 bujya hasi bukarenga aho bushobora kurokoka.

Ibihugu nka Australia, u Buhinde, Malaysia, Singapore na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byamaze kohereza amato yabugenewe n’indege gutanga ubufasha nyuma yo kubisabwa na Indonesia.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *