Iki cyumweru kirangiye tariki ya 9 Gashyantare cyaratangiye tariki ya 3 Gashyantare 2020. Twagiteye umugongo, dutangira ikindi, dufata uyu mwanya ngo twiyibutse zimwe mu nkuru z’ingezi twasohoye kuri bwiza.com. Izi nkuru ziravuga kuri politiki, imibereho, utuntu n’utundi, imikino ndetse n’imyidagaduro.
Ubwegure bwa Me Evode Uwizeyimana na Dr. Isaac Munyakazi
Tariki ya 6 Gashyantare 2020, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe iby’itegekonshinga n’andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana ndetse n’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, amabanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi.
Ntabwo impamvu y’ubwegure bw’aba bayobozi yatangajwe gusa kuri Me Evode, yari amaze iminsi ashyirwaho igitutu nyuma yo guhutaza umugore w’umusekirite ukorera ISCO tariki ya 3 Gashyantare. Byatumye Me Evode yibutswa amagambo yibasira abantu batandukanye yavuze mu bihe byashize, ku munsi yeguyeho na nyuma yahoo, abantu bavuga badakeka ko ari byo yazize.
Ku bijyanye n’ubwegure bwa Dr. Isaac, na we akekwaho amakosa yakoze mu nshingano yari afite. Yavuzweho uburiganya mu bizamini bya leta byakozwe mu 2019 ndetse no kwandagaza umurezi/umuyobozi w’ishuri mu ruhame.
Ubutwari Bunani Jean Claude yagize atabara umwana bwamubereye umugisha
Ku munsi w’Intwari tariki ya 1 Gashyantare ni bwo umugabo w’imyaka 27 witwa Bunani Jean Claude yatabaye umwana w’imyaka 6 witwa Gatego Jackson wari ugiye gutwarwa n’umugezi wa Mbazi, bamwe bise Nyabugogo. Bunani yamanutse muri uyu mugezi wiyongeragamo amazi n’umuvumba, maze atabara Gatego wari uhagaze ku ibuye ryarimo mu mugezi rwagati.
Bunani yashimiwe ubutwari yagize, bamwe bati: “akwiriye ishimwe”. Tariki ya 5, umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ubutabazi (MINEMA) yabwiye The New Times ko uyu mugabo ahabwa ishimwe tariki ya 6. Tariki ya 7, Bunani yakiriwe mu biro by’uwahoze ari Meya w’akarere ka Nyarugenge, Madamu Kayisime Nzaramba amuha ishimwe ndetse amwemerera no kumushakira akazi. Ibi byose byajyanaga n’abantu babazaga nimero Bunani akoresha kuri Mobile Money kugira ngo buri wese amwoherereze amafaranga uko yifite.
Ibikorwa by’Abanyarwanda n’Abarundi byaribasiriwe muri Malawi
Amakuru yageze kuri Bwiza.com yavuze ko muri Malawi mu murwa wa Lilongwe, ibikorwa by’Abanyarwanda n’Abarundi biri kwibasirwa n’abaturage bakomoka muri iki gihugu. Byavuzwe ko ubucuruzi ndetse n’aho batuye hagabweho ibitero byaranzwe no gusahura, gutwikirwa no gusenyerwa, bivugwa ko bamwe batangiye guhungira mu nkambi bitewe n’ubu bugizi bwa nabi.
Umunyarwanda uba muri Malawi twavuganye tariki ya 5 Gashyantare, yatubwiye koi bi bikorwa biri kwiyongera, avuga ko Abarundi bise ‘Maburundi’ bafitiwe urwango, kandi ko bitiranwa n’Abanyarwanda, ubugizi bwa nabi bukabagiraho ingaruka bose. Amakuru yaturutse kuri polisi ya Malawi, yavuze ko intandaro y’ibi byose ari urupfu rw’abenegihugu batatu, byaketswe ko bishwe n’Abarundi, bituma batangira kubiraramo, bihorera. Ingabo z’igihugu , Mali Defense Force (MDF) zatangiye gusubiza inyuma abakora ubu bugizi bwa nabi, icyo gihe polisi yatanze itangazo yamagana ibi bikorwa, ibabuza (Abanyamalawi) kubikomeza ndetse ibasezeranya ko igiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane ababishe, bagezwe imbere y’ubutabera.
Amakuru ku rupfu rwa Gen. Kabirigi wari ukomeye mu ngabo zo ku butegetsi bwa Habyarimana
Tariki ya 5 Gashyantare, byatangajwe ko Brig. Gen. Gratien Kabirigi wari ukomeye mu ngabo zo ku bwa Habyarimana Juvenal yapfiriye mu Bufaransa azize indwara yari amaranye igihe.
Brig. Gen. Kabirigi yigeze gukurikiranwaho ibyaha bya jenoside n’urukiko mpuzamahaga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwabaga muri Arusha (TPIR), rumugira umwere mu 2008, icyo gihe ararekurwa, abanza gucumbikirwa mu macumbi y’urukiko kuko Ubufaransa bwanze kumwakira. Yageze ubwo ajya kuba mu Bubiligi, nyuma yemererwa gusanga umuryango we mu Bufaransa.
Muri Rusizi, abakobwa bahangayikishije n’umurengera w’amafaranga bakwa n’abasore kugira ngo babarongore
Abakobwa bo mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi bahangayikishijwe n’amafaranga menshi abasore babaca kugira ngo babagire abagore, hakaba n’ubwo babahemukiye, bakishakira abandi.
Mu kiganiro bagiranye na TV1, ababyeyi ndetse n’abakobwa bavuga ari ikibazo giteye inkeke kuko abakobwa batinya kugumirwa, ababyeyi bagatinya kubona abana babo baguma mu rugo, bakiyemeza bagashaka amafaranga abasore babaciye. Amafaranga abakobwa bavuze bishyura ari hagati y’ibihumbi 200 na 500.
Ni ikibazo abakobwa ndetse n’ababyeyi bo muri Nkungu basaba ko cyakorerwa ubuvugizi, abasore bimakaza uyu muco bagacyahwa ndetse n’ababyeyi babyakira uko biri, bakigishwa.
Ibihano FERWAFA yahaye Rayon Sports byakuruye impaka
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje kuri uyu wa 8 Gashyantare ko ryahaye Rayon Sports ibihano bitatu izira kwikura mu irushanwa ry’Ubutwari ryarangiye tariki ya 1Gashyantare. Rayon Sports yikuye muri iri rushanwa ritaratangira, isobanura ko itumvikanye na FERWAFA ku mikinishirize y’abakinnyi badafite ibyangombwa bibemerera gukina muri shampiyona.
FERWAFA yayihaye ibihano bitatu: kutitabira irushanwa ry’Ubutwari mu 2021, gutanga ihazabu y’300,000 RWF, kudategura no kutitabira imikino ya gicuti mu Rwanda no mu mahanga gihe cy’amezi 12. Perezida wa Rayon Sports ari mu bamaganye iki cyemezo cya Komite Nyobozi ya FERWAFA, ayisaba kwegura kuko ngo nta cyizere igifitiwe. Igitekerezo cye cyajyane n’urundi ruhuri rwabyo rwavugaga ko FERWAFA nta shingiro yari ifite itanga ibi bihano kuko ngo ni uburenganzira kwikura mu irushanwa nk’iri kandi nta ngaruka bikwiye kugira ku ikipe yabikoze ngo kuko ridategurwa n’urwego rufite aho ruhuriye n’umupira w’amaguru.
Abakunzi ba Rayon Sports bamaganye icyemezo cya FERWAFA, mu gihe hari urundi ruhande rwagishyigikiye, ruvuga ko iyi kipe yagombaga kubaha umunsi w’Intwari ufite byinshi uvuze mu mateka y’u Rwanda, ikitabira irushanwa. Uru ruhande rurimo na Olivier Nduhungirehe wananenze iyi kipe irushanwa rirangiye.
Cecile Kayirebwa agiye guhabwa ishimwe nk’umuhanzi wamamaje umuco nyarwanda
Tariki ya 8 Werurwe ni umunsi isi yose izaba yizihizaho ‘Umunsi w’Abagore’. Uyu munsi hateguwe igitaramo cy’abahanzi b’injyana gakondo cyiswe ‘Ikirenga mu Bahanzi’ kizaba kibaye ku nshuro ya mbere, gusa kikazajya kiba buri mwaka. Iki gitaramo cyateguwe na Bwiza Media Ltd ifatanyije na Agence Karibu asbl, Umushanana Media n’Abacukumbuzi b’Amateka n’Umuco.
Umuvugizi w’iki gikorwa akaba n’umuyobozi wa Bwiza Media Ltd, Mecky Kayiranga yavuze ko iki gitaramo kigamije gushimira abahanzi bagize uruhare mu gusigasira umuco nyarwanda, aho buri mwaka umuhanzi umwe azajya ahabwa ishimwe. Ku ikubitiro, umuhanzi Cecile Kayirebwa ni we uzahabwa ishimwe ry’uyu mwaka.
Iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village hahoze hitwa Camp Kigali, hataramire abahanzi barimo: Cecile Kayirebwa, Mariya Yohana, Muyango, Mani Martin, Jules Sentore, Clarisse Karasira n’Itorero Ibihame.


