Ubwiza bw’umusore buba mu mufuka_Danny Vumbi ku bahatanira Mr Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Semivumbi Daniel wamamaye nka Danny Vumbi yamenyesheje abasore bitabira irushanwa rya Mister Rwanda ko ubwiza bwabo bugaragarira mu mafaranga, abasaba kujya kuyakorera.

Mu butumwa yise igitekerezo cye bwite, yashyize ku rubuga rwa Instagram, Danny Vumbi wakunze mu ndirimbo zerekeye ku buzima bwo muri rubanda, yagaragaje ko aba basore barimo guta umwanya.

Yagize ati: “Igitekerezo cyanjye bwite. Aba basore bahatanira ikamba rw’ubwiza bakabaye bahugiye mu gushaka ifaranga kuko naje gusanga ubwiza bw’umusore buba mu mufuka.”

Uyu muhanzi yavuze ko abagize akanama nkemurampaka bahata ibibazo aba basore bakwiye kuzajya babanza kubabaza umubare w’amafaranga batunze, kugira ngo babemerere gukomeza mu irushanwa. Ati: “Akanama nkemurampaka kajye kabanza kubabaza umubare w’amafaranga ahwanye n’imitungo yabo.”

Ariko mu bitekerezo byatanzwe ku gitekerezo cya Danny Vumbi, hari abamumenyesheje ko Mr Rwanda itagamije guha ikamba umusore ufite ubwiza, ahubwo ari ufite ubutwari (bravery) nk’uko bikubiye mu mahame igenderaho, ari yo: “Brave, Brain (ibitekerezo bifite ireme) and Culture (umuco).”

Hari abibaza niba kandi kwitabira iri rushanwa atari bumwe mu buryo aba basore bakoresheje kugira ngo babone amafaranga Danny Vumbi avuga ko ari bwo bwiza bw’umusore.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *