Amabasade y’u Rwanda mu Bwongereza yagize icyo ivuga ku banenze amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga arimo abayoboke b’Ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda (FPR) barahirira mu nyubako yayo iri afi ya ‘station’ ya gariyamoshi ya Marylebone i London. Muri ayo mashusho yahererekanyijwe vuba aha kuri WhatsApp, abantu barenga 30 bagaragara bahagaze mu cyumba cy’inama cyo muri ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza. Bivugwa ko uyu muhango wabaye mu 2017. Icyo abenshi bakomeza kugarukaho ni ukwibaza uko umuhango w’ishyaka wabera mu nyubako za ambasade nk’aho ari igikorwa cy’igihugu muri rusange. Mu gusubiza kuri ibi, Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yashubije BBC yari ibajije iki kibazo ko nta kibazo kirimo. Ni igisubizo ambasade yatanze ikoresheje imeli (e-mail) nk’uko BBC ibitangaza. Ivuga ko “Ababa mu mahanga bakoresha icyumba cyayo cy’inama mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’umuco kandi ko kwitabira kurahirira ubuyoboke bwa FPR byemewe n’amategeko. Yongeyeho ko ” Byose babikora ku mahitamo yabo ubwabo kandi nta n’umwe ubihatirwa.”


