Ubwongereza bwohereje intwaro zirimo misile zizifashishwa mu guhangana n’ u Burusiya muri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Ubwongereza burimo koherereza Ukraine ibisasu bya misile biraswa mu ntera ngufi ndetse na misile zirasa imodoka z’ibifaru z’intambara kugira ngo yirwaneho, nyuma yuko Uburusiya bukusanyirije abasirikare bagera hafi ku 100,000 ku mupaka wayo, nkuko bivugwa na Minisitiri w’ingabo.

Ben Wallace yabwiye abadepite ko itsinda ritoya ry’abasirikare b’Ubwongereza na ryo rizoherezwa muri Ukraine gutanga amahugurwa nk’uko BBC ibitangaza.

Yavuze ko hari “impamvu ifite ishingiro kandi iteye guhangayika” ko abasirikare b’Uburusiya bashobora gukoreshwa mu kugaba igitero.

Wallace yavuze ko Ubwongereza buzatanga ubufasha bw’inyongera mu by’umutekano kubera ko Uburusiya “burimo kurushaho kugira imyitwarire iteye inkeke”.

Icyiciro cya mbere cy’intwaro zitaremereye zirasa ibifaru cyoherejwe ku wa mbere, nubwo Minisitiri w’ingabo w’Ubwongereza atasobanuye ubwoko bwazo.

Yabwiye abadepite ati: “Ukraine ifite uburenganzira bwose bwo kurinda imipaka yayo kandi iyi mfashanyo nshya irushijeho kongera ubushobozi bwayo bwo kubikora”.

“Reka mbisobanure neza: ubu bufasha ni ubw’ubushobozi bw’intwaro zirasa hafi kandi zo kwirwanaho; ntabwo ari intwaro zo kugaba igitero kandi nta nkeke ziteje ku Burusiya; ni izo gukoresha mu kwirwanaho”.

Uburusiya buhakana ko nta gahunda n’imwe bufite yo kugaba igitero, bugashinja ibihugu by’i Burayi n’Amerika kubushotora.

Abasirikare b’Ubwongereza babarirwa muri za mirongo bari muri Ukraine kuva mu mwaka wa 2015 mu gufasha guha amahugurwa abasirikare bayo, ndetse Ubwongereza bwaniyemeje gufasha mu kongera kubaka igisirikare kirwanira mu mazi cya Ukraine nyuma yuko Uburusiya buteye akarere k’umwigimbakirwa ka Crimea mu 2014.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *