Kuva aho Minisiteri y’uburezi ( MINEDUC) itangarije amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange, ubu iyi Minisiteri ntiri kumvikana n’ikigo cyayo gishinzwe uburezi aho bashingira ko ibi bigo byombi byananiwe kumvikana ku byerekeranye n’aho abatsinze baziga ndetse no kuvuguruzanya ku inota ry’ifatizo.
Mu gihe habura icyumweru ngo umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye wa 2016 utangire, abakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange ntibaramenya aho baziga.
Bamwe banyeshuri bategereje kumenya ibigo bazajya kwigaho babwiye Bwiza.com ko bageze ku mirenge bagasanga amabaruwa ababwira aho baziga atarahagera, kandi ko n’igihe azazira kitazwi.

Kanamugire umwe batsinze ibi bizamini yagize ati “ Njye nazindukiye ku murenge gufata ibaruwa yanjye imenyesha ikigo n’ishami noherejwe kwigamo, bambwira ko amabaruwa atarahagera, mbajije igihe azazira bambwira ko nabo batabizi.”
Iki kibazo agihuriyeho n’abandi banyeshuri ndetse n’ababyeyi babo bashaka gukusanya ibikenerwa ku ishuri hakiri kare.
Bwiza.com yagerageje kuvugana ku murongo wa telefoni n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, Umuyobozi mukuru wa REB, Gasana Ismaà«l Janvier, n’umuyobozi wungirije ushinzwe ibizamini bya Leta muri REB ntibyashoboka kuko bose ntibitaba telefoni.
Umwe mu bayobozi b’uburezi mu karere utarashatse kwivuga izina yabwiye Bwiza.com ko amabaruwa abwira abanyeshuri aho baziga ashobora kuzaboneka ku wa Kabiri ku ya 26 Mutarama 2016, harabura iminsi itanu ngo amashuri atangire.

Imvaho Nshya yo ivuga ko umuyobozi w’ikigo cy’amashuri bari mu gikorwa cyo kugena aho abanyeshuri baziga, kiri kubera mu kigo cya Lycée Notre Dame des Citeaux, yavuze ko icyatumye amabaruwa atabonekera igihe ari ubwumvikane buke bugaragara hagati y’abashinzwe iki gikorwa muri REB n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri abanza n’Ayisumbuye.
Ati “ Mu minsi tumaze muri iki gikorwa twakomeje guhabwa amabwiriza anyuranye, amwe aturutse muri REB andi aturutse muri Minisiteri y’Uburezi, ariko dukomeza gukora umurimo wo gushyira abanyeshuri mu myanya mu buryo twari dusanzwe tubikora, kuko twibandaga ku myanya amashuri afite ku bakobwa n’abahungu, ndetse n’imyanya yihariwe n’abakobwa mu mashuri y’abihaye Imana.”
Yongeyeho ko amanota fatizo ku bakobwa n’abahungu yari yaramaze kwemezwa, abakobwa bagafatirwa kuri 55 mu gihe abahungu bo bari bafatiwe kuri 47.
Ariko icyo gikorwa kigeze ku musozo ngo batunguwe no kubwirwa ko bigiye gusubirwamo kuko haje irindi bwiriza rivuye ku munyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Rwamukwaya Olivier.
Iryo bwiriza rivuga ko abakobwa n’abahungu bafatirwa ku inota rimwe rya 48.
Ati “ Kugeza ubu ikigiye gukorwa ni ukongera tugashwanyaguza amabaruwa twari twamaze gufunga, tugatangira bundi bushya gutanga imyanya hakurikijwe iri bwiriza duhawe.”
Abayobozi b’ibigo banenga ubuyobozi bwa REB na MINEDUC kudafata icyemezo mbere yo kubakoresha umurimo ukomeye wo gutanga imyanya nyuma ibyavuyemo bigateshwa agaciro.
Umwe ati “ Ni ubwa mbere duhuye n’ikibazo nk’iki mu itangwa ry’imyanya mu mashuri, nsanga ikibazo cyabayeho ari ihangana ry’abayobozi babishinzwe muri REB na MINEDUC, kuko bagombaga kutubwira ibyo dukora bamaze kubyumvikanaho, ariko dore badukoresheje imirimo ibiri twagombaga gukora mu gihe gito kandi bikarangira.”
Undi ati” iki ni ikibazo kigaragara mu miyoborere ya Minisiteri y’Uburezi muri rusange inafite inshingano kuri REB, ibyo dusabwa gukora uyu munsi twagombye kuba twarabikoze mbere kandi bigakunda, none dore tugiye kumara icyumweru dukora ikintu kimwe, ni ikibazo mbona cyaba gituruka ku bwumvikane buke bw’inzego.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Rwamukwaya Olivier yari yavuze ko abanyeshuri bajya gufata amabaruwa abamenyesha ibigo bahawe ku mirenge bakomokamo kuri uyu wa 22 Mutarama 2015.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


