Umunsi wa kabiri w’imikino y’amatsinda ya UEFA Champions league yakomezaga mu ijoro ryakeye, wasize amakipe ya Real Madrid na Atletico Madrid atsinzwe umukino wa mbere, mu gihe amakipe ya Bayern Munich na Manchester City yatangiranye insinzi.
Mu ijoro ryakeye hakinwaga imikino yo kuva mu tsinda rya gatanu kugeza mu rya nyuma, mu gihe ku wa Kabiri hari hakinwe imikino yo kuva mu tsinda rya mbere kugeza mu rya kane.
Ikipe ya Real Madrid hari yakiriye Shaktar Doneski yo mu gihugu cya Ukraine, iyitsindira i Madrid ibitego 3-2.
Igice cya mbere cy’uyu mukino Real Madrid yarushwagamo cyarangiye Shaktar iri imbere n’ibitego 3-0.
Umunya-BrĂ©sil Mateus Cardoso Lemos Martins uzwi nka ‘TĂȘte’ ni we wafunguriye Shaktar amazamu ku munota wa 29, Rafael Varane yitsinda igitego cya kabiri ku munota wa 33 mbere y’uko Manor Solomon atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 42 w’umukino.
Real Madrid yagabanyije umwenda mu gice cya kabiri itsinda ibitego bibiri, bya Luka Modric na Vinicius Junior.
Mu gihe iyi kipe y’umutoza Zinedine Zidane yanyagirwaga na Shaktar, mukeba wayo Atletico Madrid na yo yarimo ikosorwa na Bayern Munich yari yasuye i Munich.
Ibitego 4-0 byari bihagije ngo Hans Flick n’abasore be batangire urugendo rubaganisha mu kwisubiza UEFA Champions league baheruka gutwara.
Ibitego bibiri byo mu gice cya mbere bya Kingsley Coman na Leon Goretska, na bibiri byo mu gice cya kabiri bya Corlentin Torisso na Coman byari bihagije ngo Bayern itangirane insinzi ibyibushye.
Man City yo yatsindaga FC Porto ibitego 3-1 (Aguero, Gundogan na Feran Torres) mu gihe Liverpool ibifashijwemo na Nicolas Tagliafico (witsinze) yatsinze Ajax igitego 1-0.


