Uduhigo Paul w’i Mushubi atazibagirwa mu kwiyubakira igihugu, imigambi ni yose

Sangiza iyi nkuru

Uduhigo Dusengimana Paul wamenyekanye ku izina rya Paul w’i Mushubi afite ni tubiri. Utwo ni two yibuka tuza imbere y’utundi, ahuza n’imigambi ye mu kubaka igihugu cyamwibarutse.

Yabaye umuturage wa mbere wabimburiye abandi gusaba Inteko Ishinga Amategeko ko Itegeko Nshinga ryavugururwa, maze bagasaba Perezida Kagame ko yakwiyamamaza agakomeza kubayobora. Bityo abimburira abasaga miliyoni enye babisabye inteko.

Akandi atazibagirwa ni uko yabaye umuturage wa mbere mu Rwanda wavuganye na Perezida wa Repubulika, akamusuhuza akamwikirikiriza, akanamubwira ko bitiranwa, mu kiganiro bagiranye kuri Radio na Televiziyo by’igihugu. Icyo gihe afasha kuvanaho urujijo ku bitiranyaga ubusabe bw’Abanyarwanda no gushyirwaho igitutu.

Ibyo ni ibihe bitandukanye bishimisha Paul w’i Mushubi yagarutseho mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com. yavuze ko uko yakiriye itorwa rya Perezida Kagame n’imigabo n’imigambi ye muri iki gihe.

“Umurenge wa Mushubi twatoye Perezida Kagame 100%, mu karere naho twendaga kugeza kuri icyo kigero.”

Basigaye banyita intumwa ya rubanda(depite), nyuma yo kubimburira abandi Banyarwanda mu gusaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa ngo uwo twashakaga ko akomeza kutuyobora ngo twongere tugire amahirwe yo kumugumana.

PAUL1
Paul muri Stade Amahoro mu muhango w’irahira rya Perezida wa Repubulika

Ibyo ni bimwe mu bivugwa na Paul w’i Mushubi, wemeza ko yarenzwe n’ibyishimo bidasanzwe yagize mu bihe bitandukanye, bigasumba ibindi tariki ya 4 Kanama 2017, ubwo Komisiyo y’Amatora yatangazaga by’agateganyo uwegukanye umwanya w’umukuru w’igihugu.

PAUL8
Kuri Kigali Convention Center

Ati “ Nishimye bwa mbere ibaruwa yanjye yakirwa mu nteko, bikomeza abayigize babyemeza ko rishobora kuvugururwa, hagenwa itariki yo gutora referendum, itorwa. Byongera Perezida Kagame yemera ibyo twamusabye. Urabyumva nawe nk’uwambimburiye abandi kubimusaba, byongera atowe ku kigero kidatandukanye cyane n’100%.”

Akomeza ko avuga ko itorwa rye, ari ishema kuri we ndetse n’ibyishimo ku Banyarwanda bifuzaga ko yakomeza kubayobora.

PAUL5
Mu bihe bitandukanye, ubwo yajyanaga ibaruwa mu Nteko Ishinga Amategeko

Asaba ko Guverinoma yashyizeho yazakora mu nyungu z’Abanyarwanda nabo biteguye gukora ibishoboka byose ngo igihugu gikomeze gitere imbere.

Ku ruhande rw’abaturage nabo ngo biteguye gukomezanya n’umuyobozi bitoreye, bakora ibibateza imbere, bahereye I Mushubi aho akomoka.

Ati “Ntabwo twaba twabamusabye ko akomeza kutuyobora ngo tumutererane. Twiteguye gufatanya na we mu guteza imbere igihugu, ntituzamuterrana mu rugamba rw’Iterambere.”

PAUL2
Muri Kigali Convention Center

 

Njyewe na bagenzi banjye tugomba kwitabira gahunda zose za leta, imiganda , ibikorwaremezo n’ibyagezweho tukabibungabunga. kirazira ko hagira ubisenya turebera. Ibyo nibyo bizadufasha kugera ku Rwanda twifuza. »

Paul wavuganye na Perezida Kagame kuri radiyo avuga ko afite inzozi zo kuzabonana nawe imbonankubone. Kandi ngo icyo cyizere aragifite.

Uyu muturage ubwo yavuganaga na Perezida Kagame yavuze ko abirirwa bavuga ko hari abaturage bategetswe gusinya cyangwa gusaba ko itegeko nshinga rihindurwa ari ukubeshya. Atanga urugero ko yabimburiye abandi gusaba ko itegeko nshinga rihindurwa ntawabimusabye.

PAUL7
Ubusabane nyuma yo gutora muri Referendamu

Bimwe mu byo ashima yanahereyeho asaba ko yakomeza kubayobora, ari ibikorwaremezo yabagejejeho, birimo umuhanda wari Gasarenda-Mushubi- Musebeya…,. Yabagejejeho kandi , amashanyarazi bumvaga ari inzozi. Abaturage bagezweho na gahunda za Girinka ubudehe, Vup n’ibindi maze icyizere cyo kubaho kiriiyongera.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *