Ufite amahirwe menshi yo gusimbura Boris Johnson ashyigikiye gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, uwahoze ari minisitiri w’imari w’u Bwongereza, Rishi Sunak, kuri ubu unaza imbere mu majwi mu bashaka kuba minisitiri w’intebe mushya, yashyigikiye gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ya Boris Johnson, avuga ko ari ngombwa mu rwego rwo guhagarika udutsiko tw’abagizi ba nabi dushyira mu kaga ubuzima bw’abantu tubambutsa Umuyoboro w’u Bwongereza (English Channel).

Uyu munyapolitiki w’imyaka 42, yavuze ko ashyigikiye iyi gahunda ‘nk’umwana n’umwuzukuru w’abimukira’ bimukiye mu Bwongereza nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Mail ivuga.

Abakandida batandatu basigaye mu irushanwa ry’ubuyobozi bw’ishyaka ry’Aba-Conservateurs nabo bashyigikiye iyi gahunda yo kohereza abitwa ko binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ibi bivuze ko umuconservateur wese uzabasha gutsinda amatora akaba minisitiri w’intebe utaha ashobora kuzakomeza iyi gahunda yo kwimurira abimukira mu Rwanda kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Iyi gahunda ariko itavugwaho rumwe ntirohereza umuntu uwo ari we wese i Kigali, kandi indege ya mbere yari igiye kuza yahagaritswe mu kwezi gushize ku munota wa nyuma igiye guhaguruka ku kibuga cy’indege n’abimukira ba mbere.

Kuri ubu iyi gahunda ikaba yarahagaritswe kubera ibibazo by’amategeko kugeza igihe minisitiri w’intebe mushya azashyirirwaho muri Nzeri. Bivuze ko nta ndege ishobora kuza mu Rwanda mbere y’Ukwakira.

Mu kiganiro yagiranye na BBC 4 kuri uyu wa Gatanu, Sunak yagize ati: ‘Ndatekereza ko ari ngombwa rwose ko tugenzura imipaka yacu, kandi ndabivuga nk’umwana n’umwuzukuru w’abimukira.

‘Iki gihugu gifite amateka yo kwishimira yo kwakira abantu ariko na none ni ngombwa ko tugenzura abaza hano.

‘Kandi, ikibabaje ni uko hari udutsiko tw’abagizi ba nabi batuma abantu bapfa bashaka kuza hano. Tugomba kubihagarika. ‘

Kanda hasi usome inkuru bifitanye isano

Ahabanza

Ibi byaje mu gihe Suella Braverman, nawe ubwe uvuka ku bimukira bimukiye mu Bwongereza, yinginze abadepite ba Tory abasaba kumugumisha mu bahatanira kuzaba minisitiri w’intebe, avuga ko ari ” we wenyine ushobora guhagarika ubwato buto ‘bwambuka bwinjira mu Bwongereza buva mu Bufaransa.

Bivugwa ko abimukira barenga 14,000 bamaze kwambuka Umuyoboro w’u Bwongereza n’ubwato buto kugeza ubu muri uyu mwaka.

Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu ivuga ko abantu 14.010 bakoze urugendo ruteye ubwoba rw’ibirometeo 33,7 bambuka Dover Straits mu bwato 419 kuva mu ntangiriro za Mutarama.

Bivuze ko abimukira benshi bageze ku nkombe z’u Bwongereza muri uyu mwaka kuruta imyaka yabanje. Muri Nzeri umwaka ushize, ni bwo umubare w’abantu bambutse neza wageze ku 14.000.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ufite amahirwe menshi yo gusimbura Boris Johnson ashyigikiye gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda
    Ariko mwazibukiriye kurya akaribwa nakataribwa deal ko yaguyemo umucanga

  2. Ufite amahirwe menshi yo gusimbura Boris Johnson ashyigikiye gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda
    Ariko mwazibukiriye kurya akaribwa nakataribwa deal ko yaguyemo umucanga

  3. Ufite amahirwe menshi yo gusimbura Boris Johnson ashyigikiye gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda
    Muri ibi bihe, abazungu ntibashaka abimukira, cyane cyane abavuye muri Afurika. Ubu iyo umwimukira yigize nabi, bamukangisha ko azoherezwa mu Rwanda. Bumva aricyo gihano gikomeye waha umunyamakosa. Gusa bitera ipfunywe abanyarwanda yuko abazungu bagereranya Urwanda na prizo! Njye mbyanshimisha Urwanda narwo rwanze ako gasuzuguro!

  4. Ufite amahirwe menshi yo gusimbura Boris Johnson ashyigikiye gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda
    Muri ibi bihe, abazungu ntibashaka abimukira, cyane cyane abavuye muri Afurika. Ubu iyo umwimukira yigize nabi, bamukangisha ko azoherezwa mu Rwanda. Bumva aricyo gihano gikomeye waha umunyamakosa. Gusa bitera ipfunywe abanyarwanda yuko abazungu bagereranya Urwanda na prizo! Njye mbyanshimisha Urwanda narwo rwanze ako gasuzuguro!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *