Uganda: Abadepite basabwe kudakora imibonano mpuzabistina uko bishakiye

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’Inteko ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga yasabye abadepite kuzitwararika ntibakore imibonano mpuzabitsina na bagenzi babo bazitabira inama ya Commonwealth.

Kuva kuwa 22 kugeza 29 Nzeri uyu mwaka, muri Uganda hazabera inama ya 64 y’abadepite bo mu bihugu bisaga 180 bigize Commonwealth.

Ku bw’iyo mpamvu, Kadaga yasabye bagenzi be kuzitwara neza, ntibazasambane uko bishakiye.

Ati “ Muribuka igihe Abanya-Tanzania bazaga gukuraho Amin, hari abana benshi bavutse icyo gihe tutazi ba Se. Es ubwo uryamanye n’Umunyamerika akagutera inda, urumva wazongera guhurira na we hehe? Mukwiriye kwitondera ibyo muzajya mukora.”

Kadaga yasabye ko abadepite bazitwara neza kugira ngo abantu basaga 1,000 bazitabira iyi nama bazabashe kunyurwa.

Yasabaye abadepite kwirinda kuzuza amasahani mu gihe cyo gufungura ndetse no kuvanga ibiryo n’utundi umuntu afata nyuma yo kurya (dessert).

Ati “ Muzirinde kuzuza amasahani. Niyo waba ushonje, rya witonze.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Yabasabye kwirinda kunywa bagasinda no kwiyubaha abibutsa uburyo umudepite wa Uganda yamize inyama ikamuniga, bayimurutsa ikagwa imbere ya Perezida Kikwete wayoboraga Tanzania.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *