Uganda: Abadepite batavuga rumwe na leta bakomeje gusanga ibisasu mu ngo za bo

Sangiza iyi nkuru

Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda barimo na Bobi Wine bari gutabariza ibyo bita ibikorwa by’iterabwoba bari guokrerwa nyuma yo gusanga ibisasu byo mu bwoko bwa gerenade mu nzu za bo.
Ku munsi w’ejo tariki ya 2 Ukwakira mu masaha ya nijoro, ni bwo Depite uhagarariye akarere ka Kyadodondo, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yasanze Gerenade 3 mu rugo rwe mu gihe ku rundi ruhande hari n’undi mugenzi we na we wayisanze iwe mu nzu ku munsi umwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Undi mudepite witwa Allan Ssewanya uhagarariye akarere ka Makindye mu Nteko ishinga amategeko na we yemeza ko iryo joro yasanze gerenade mu nzu ye agatabaza inzego z’umutekano.
Kimwe n’abandi batavuga rumwe na n’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda, bavuga ko bari gukorerwa iterabwoba ahanini ibi bikorwa bikaba bishingiye ku kutavuga rumwe kw’abagize Inteko ishinga amategeko ya Uganda aho bamwe bashyigikiye ko Itegekonshinga risubirwamo mu gihe abandi batabishyigikiye, abadashyigikiye izo mpinduka bakaba ari bo barimo kwibasirwa.
Aba badepite bavuga ko bari kwakira ibimenyetso by’iterambwoba ku bijyanye no kuba isaha ku isaha bakwicwa gusa bakibaza igihugu babayemo ari bwokoki kitabaha ubwisanzure.
Bobi Wine avuga ko izi gerenade bazijugunye mu nzu ye ku nshuro ya 2 mu minsi 2 yikurikiranya, bazinyujije mu idirishya ry’icyumba cy’umuhungu we gusa zikaba zikurwamo nta muntu cya ikintu zangije.
Aba badepite batangaje ko batangiye kujya barya bari menge bakamenya abo bari kuvugana, abo basangira, aho bagenda, ababakoraho ndetse n’ibindi bishobora kuba byabagiraho ingaruka bakabyirinda batitaye ku marangamutima.
Polisi ya Uganda yatangaje ko iri gukora iperereza ku baba bihishe inyuma y’ibyo bikorwa by’iterabwoba bikorerwa abadepite bamwe bagaragaza ijwi rirerire mu nteko barwanya ko ingingo ya 102 yakurwaho mu Itegekonshinga rya Uganda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni nyuma y’iminsi micye abenshi mu bagize Inteko ishinga amategeko ya Uganda biganjemo abadashyigikiye ko iriya ngingo yakurwaho bahagaritswe ku mirimo ya bo kubera imirwano yabereye mu nteko, abagiye kwa muganga, abatawe muri yombi n’abandi.
Iyi ngingo iramutse ikuweho, byazaha Perezida Museveni urwaho rwo kongera kwiyamamaza bityo agakomeza kuyobora Uganda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *