Uganda: Abakuriye inzego z’umutekano bahamagariye Museveni guhindura umuvuno ku Itegeko Nshinga

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi b’inzego z’umutekano muri Uganda bahamagaye perezida w’iki gihugu Yoweri Kaguta Museveni bamubwira ko ibyo guhindura ingingo ijyanye n’imyaka mu itegeko nshinga ry’icyo gihugu byafashe indi ntera.
Bamubwiye ko abishatse yasaba ko iyo ngingo idahindurwa, kuko babona ko bishobora kuzateza akaduruvayo mu gihugu, inzego z’umutekano zishobora kunanirwa guhosha.
Iyo ngingo igena ko uwiyamamariza kuyobora iki gihugu, agomba kuba atarengeje imyaka 75 y’amavuko. Abasaba ko ihindurwa barashaka guha Museveni amahirwe yo kwiyamamaza nyuma y’umwaka wa 2021 ubwo azaba arangije manda aherutse gutorerwa, dore ko azaba arengeje iyo myaka isabwa.
Bamuhamagaye ari mu nama y’inteko rusange ya 72 ya Loni iherutse kubera ku cyicaro gikuru cyayo i New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Ikinyamakuru ChimpReports gifite amakuru y’uko abagize inzego z’ubutasi muri iki gihugu bayobowe na Minisitiri w’umutekano Lt. Gen. Henry Tumukunde bahamagaye kuri telefoni itsinda ry’abadepite batoranyijwe ngo bagire uruhare mu ihindurwa ry’iyo ngingo.
Abagize izo nzego batunguwe no kubona ko imibare yatangajwe n’abazanye icyo gitekerezo, ari amakabyankuru, kandi ko abantu benshi bari kwigaragambya banga iyi ngingo, ku buryo bishobora kuzakurura ibibazo bikomeye by’umutekano muke muri iki gihugu, kuko hari n’abatangiye kwigabiza imihanda.
Batunguwe kandi n’uburyo byakozwe, binateye ubwoba ko ababikoze babeshye, ku buryo inzego z’umutekano zishobora kutazabasha guhangana n’abazaba bigaragambya badashaka ko iyi ngingo ihindurwa.
Izi nzego zivuga ko abantu bose bashobora kugirwaho ingaruka n’iki kibazo.
Umwe ati “Abantu bose bo mu bice bitandukanye by’igihugu bararebwa n’iki kibazo. Bishobora kutazoroha kubona umuti wo guhangana nacyo.
Ku wa mbere w’icyumweru gishize, Minisitiri w’Umutekano ngo yahamagaye Museveni amugira inama ko byaba byiza iyi ngingo idahinduwe.
Aha ngo museveni ntacyo yigeze asubiza kuri iki kibazo.
Ubwo uyu mushinga wagezwaga mu nteko ishinga amategeko, bamwe mu abadepite ntibawumvikanyeho, ndetse bamwe bahise batangira kurwana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uhagarariye umujyi wa Arua, Ibrahim Abiga uzwi nez amu badashyigikiye ko iyi ngingo ihindurwa yarwanye n’uhagarariye igice cya Ayivu, Benard Atiku.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus— Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *