Uganda: Abakutse amenyo, abagore batabyara n’abandi, ntibemerewe kwinjira mu gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hagikomeje imyitozo yo kongera amaraso mashya mu gisirikare cya Uganda, UPDF, hakomeje gushyirwaho imirongo ngenderwaho itangaje ndetse abenshi batanakeka ko ari impamvu zatuma abashaka kwinjira mu gisirikare.
Muri ibi bikorwa byo kwinjiza abantu bashya mu gisirikare UPDF bimaze iminsi itari micye bitangijwe mu duce dutandukanye twa uganda, hagenderwaga ku bintu birimo gupima uburebure cyangwa ubugufi, ibiro, indwara z’akarande, n’ibindi, kuri ubu ngo haba hagenda hiyongeramo n’ibindi uko iminsi ihita indi igataha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru the new vision cyo muri Uganda kigaragaza ko kugeza ubu harimo kurebwa ibintu byinshi bitandukanye birimo kuba ushaka kwinjira mu gisirikare agomba kuba afite amenyo ye yose, ku bagore n’abakobwa bakaba bataritukuje cyangwa ngo banyereze imisatsi ya bo, abafite ibiro bikabije bo ni nk’icyaha kubinjizamo n’ibindi.
Izi ni impamvu zavugishije abatari bacye mu gihe bavuga ko umutu ashobora nko kuba afite igihanga cyangwa afite imisatsi inyereje ariko ibindi byose ngenderwaho abyujuje bityo bikaba bitamubuza ayo mahirwe yo kwinjira mu ngabo z’igihugu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuvugizi w’igisirikare, UPDF, Richard Karemire yagize ati “mu gihe dushaka amaraso mashya, ni ngombwa kureba neza niba umukandida afite amenyo ye yose.”
“Nituramuka duhisemo umuntu ufite ibihanga, bizatugora kumushyira ku murongo, urugero mu gihe cy’akarasisi (Parade), azajya avuga nabi amagambo bityo n’abo bari kumwe bahugire mu kumwumva aho kwita ku byo bari gukora bityo ateze uburangare ku murongo arimo, biasba rero kubyitondera.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gisirikare cya uganda, nta mugore ufite imisatsi idefirije, ufite ibiro byinshi ndetse n’utarabyaye ushobora kwakirwa nk’uko uyu muvugizi yakomeje abivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *