Abantu bagera kuri 80 mu gihugu cya Uganda bamaze gutabwa muri yombi n’igipolisi bazira ibyaha bifitanye isano n’amatora ya perezida yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2016, ibyaha birimo n’ibyo kugerageza guha ruswa abatora.
Abakekwa batawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane basanzwe mu busitani bwa Bamukade buherereye ahitwa Kireka bari guha abantu isukari, ifarini, umunyu ndetse n’amafaranga.
Umuyobozi w’igipolisi muri Kampala y’uburasirazuba, Siraje Bakaleke, yavuze ko abafashwe bazanashinjwa ruswa mu matora, no guterana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ahandi hantu muri Rakai, abantu batatu n’abandi 10 i Bukomansimbi, naho batawe muri yombi bazira ibyaha nk’ibyo twavuze haruguru nk’uko The New Vision dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Ibbin Senkumbi Masaka, umuvugizi wa polisi muri aka karere, yatangaje ko abakekwaho ibyaha bagomba kuba bafunze kugeza igihe inkiko zizasubukurira imirimo yazo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




