Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Mata 2018, ubwo polisi yabyukiraga mu mukwabo mu gace ka Kisenyi karimo umusigiti w’Abasilamu wa Usafi no mu bindi bice bitandukanye by’umujyi wa Kampala, yafashe abantu bashinjwa iterabwoba babiri muri bo baza kuraswa.
Mu itangazo umuvugizi wa polisi, Emilian Kayima Yageneye abanyamakuru, yatangaje ko hari umubare munini w’abantu bafashwe bashinjwa iterabwoba, babiri muri bo bararaswa.
Yagize ati « mu mukwabo, babiri bari bafite intwaro barashwe barapfa ubwo bageragezaga kurwanya polisi yari iri muri iyo operasiyo».
Nk’uko ikinyamakuru Dailymonitor kibitangaza, ngo umwaka ushize nabwo hakozwe umukwabo mu musigiti wa Nakasero, hafatwa abasilamu 11 bashinjwa ibyaha, mu gihe kitarenze ukwezi kumwe nabwo umukwabo wakozwe mu musigiti w’I Kiwatule nabwo hafatwa abantu 13 barimo abahinde 13.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



