Black-Hands-Handcuffed-in-Prison

Uganda: Abanyarwanda 4 batawe muri yombi bashinjwa ubwicanyi

Sangiza iyi nkuru

Abana bane b’ingimbi bivugwa ko bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda bafatiwe i Rukungiri bazira ubwicanyi bwakorewe undi w’imyaka 19 hejuru y’ikibiriti.

Elly Maate, Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Kigezi, yemeje ibyabaye anagaragaza ko nyakwigendera ari Diana Wase w’imyaka 19, wishwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu mu Kagari ka Nyarushanje, Paruwasi ya Ibanda, mu Murenge wa Nyarushanje, mu Karere ka Rukungiri.

Maate agaragaza ko abakekwa ko ari Irakoze Joyeuse, ufite imyaka 18; Mutesi Zane, imyaka 17; Muhawenimana Claudine, imyaka 19; na Umutoniwase Pascaline w’imyaka 19.

Aba bose ngo ni abakozi b’utubari baturutse mu Rwanda nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko bivugwa ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu mu gihe kitazwi, abakekwaho icyaha hamwe na nyakwigendera bakoraga mu kabari kamwe k’uwitwa Kashaija, hanyuma nijoro igihe bashakaga kunywa itabi, basaba ikibiriti nyakwigendera; aho kukibaha ararakara maze batangira kurwana birangira bamukubise ikintu mu ijosi yitura hasi.

Yihutanwe mu Kigo Nderabuzima cya Mutagatifu Andereya kiri muri centre y’ubucuruzi ya Nyarushanje, nyuma yoherezwa mu Bitaro bya Kisizi, ari naho byatangarijwe ko yapfuye.

Maate avuga ko abapolisi kuri sitasiyo ya polisi ya Rubabo babimenyeshejwe, abakekwaho icyaha batabwa muri yombi kandi iperereza kuri iki kibazo ryatangiye. Ibyo nibirangira, abakekwaho icyaha bagomba gushyikirizwa inkiko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *