Abanyeshuri bagera kuri 30 mu mu ishuri ryisumbuye ryo mu karere ka Ntungamo muri Uganda batawe muri yombi nyuma yo gutwika inyubako z’ikigo bigagamo 2 mu bikorwa by’imyigaragambyo ku mugoroba wo kuwa kane tariki ya 12 Ukwakira.
Amakuru atangwa n’umuvugizi wa sitasiyo ya polisi ya Rwizi aho aba bana bafungiye, Samson Kasasira, aviuga ko ba bana bari babyukiye mu bikorwa by’imyigaragambyo byagera hagati bagatwika inzu zo kuraramo (Dortoire).
Aba banyeshuri bo mu myaka ya Mbere n’iya Gatatu bigaragambije ku kigo kubera kutishimira ibiryo bahabwaga ku ishuri ndetse ngo no kuba ikigo kibasaba guhora bambara impuzankano iminsi yose bo batabishaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bana ngo mbere yo gutegura iyi myigaragambyo babanje gutanga amafaranga buri wese mu buryo bw’ibanga bagura peteroli mu mujyi wa Ntungamo, abantu bakaba batari bazi icyo bagamije ariko bikaza kurangira bigiye ku mugaragaro.
Uretse aba banyeshuri bagera kuri 30 bafunze, abagera kuri 12 bakomerekeye muri izo nyubako naho ibikoresho byo bikongokeramo nk’uko polisi ya uganda yakomeje ibitangaza.
Aba banyeshuri kandi batumye abayobozi ba bon a bo bagera kuri 30 batabwa muri yombi bazira ko batigeze bagaragaza ibibazo bafitanye n’abanyeshuri ba bo kugeza ubwo banategura imyigaragambyo yateje akaga nk’aka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


