Abari mu myitozo ibinjiza mu gipolisi, mu Ishuri rya Polisi rya Kabalye mu Karere ka Masindi ho mu gihugu cya Uganda, barashinjwa n’abaturage kubibira ibisheke no kwangiza hegitari nyinshi zihinzeho ibisheke.
Aba banyeshuri bitegura kwinjira mu gipolisi bivugwa ko nta mabwiriza ababuza gusohoka bafite, bashinjwa n’abaturage bo mu Kagari ka Kabalye ya II muri Masindi, kwadukira imirima yabo y’ibisheke kenshi bagatwara ibisheke ntihagire ubahana.
Umwe mu bahinzi bakozweho cyane, Lawrence Byarugaba, avuga ko aba banyeshuri binjiye mu mirima ye saa mbiri z’ijoro bagaca ibisheke bakarya. Yavuze ko aba babaye nk’udusimba twangiza ibisheke.
Uyu muhinzi yakomeje avuga ko uku kwangiza imirima yabo bifite ingaruka ku musaruro n’inyungu. Toni y’ibisheke muri iki gice ngo igura amashilingi 78,000, mu gihe kuri hegitari hasarurwa ubusanzwe toni zikabakaba 100 z’ibisheke nk’uko daily Monitor dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi wo muri aka gace witwa Robert Isingoma, avuga k obo nta bushobozi bafite bwo kubuza abo banyeshuri b’abapolisi kwigarurira imirima y’ibisheke y’abaturage, aho avuga ko kenshi iyo babigerageje bashaka kubagirira nabi.
Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, Fred Enanga, yanenze imyitwarire y’aba banyeshuri, avuga ko igipolisi kibaho ngo kirinde abaturage n’ibyabo. Yongeyeho ko baba bagomba no guteza imbere imibanire myiza ari yo mpamvu iri shuri ngo rikunze kugirana inama n’abaturage barikikije.

Uyu muyobozi witwa Isingoma ariko akaba avuga ko mu minsi ishize umuturage wo mu kagari ke witwa Brian Tumusiime yakubiswe n’aba banyeshuri ubwo yageragezaga kubirukana mu murima we kandi nta cyakozwe n’ubuyobozi bw’iri shuri kuri icyo kibazo.
Umuvugizi w’igipolisi rero akaba yagiriye inama abaturage bangirijwe kugeza ikibazo cyabo ku buyobozi bw’iri shuri bukagira icyo bukora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



