Uganda: Abashakaga kwivugana Gen Katumba Wamala bafashwe na Camera

Sangiza iyi nkuru

Polisi ya Uganda yashyize ahagaragara amashusho y’abagizi ba nabi bane bari bashatse kwivugana Gen Katumba Wamala yafashwe na Camera zicunga umutekano ku muhanda.

Mu gitondo cy’ejo ku wa Kabiri ni bwo imodoka yari itwaye Gen Katumba usanzwe ari Minisitiri wa Uganda ushinzwe Umurimo n’ubwikorezi, yarasiwe ku muhanda wa Kisota mu gace ka Kisasi i Kampala.

Uyu wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yarashwe ubwo yari yerekeje mu muhango wo gushyingura mu gace ka Najjanankumbi ku muhanda ujya i Entebbe.

Abarashe Gen Katumba ni abantu bane bari kuri za moto barashe ku modoka yari itwaye Gen Katumba, bica umukobwa we Brenda Nantongo Wamala n’umushoferi we Haruna Kayondo.

Gen Katumba yashoboye kurokoka buriya bugizi bwa nabi nyuma yo kuraswa amasasu ane mu kaboko no mu gituza, gusa umukobwa we n’umushoferi bitaba Imana.

Gen Katumba nyuma yo kuraswa hari amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza yuzuye amaraso, asaba abo bari kumwe kumujyana kwa muganga.

Andi mashusho ya Camera zicunga umutekano yashyizwe ahagaragara na Polisi ya Uganda, agaragaza abantu bane bari kuri moto ebyiri bagihigishwa uruhindu n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda nyuma yo gukekwaho gushaka kwivugana uriya musirikare.

Bivugwa ko aba bantu baherekeje Gen Katumba kuva avuye iwe mu rugo, kugeza ku birometero bine aho bamurasiye.

Magingo aya abashatse kwivugana uriya musirikare ntibaramenyekana, gusa Polisi ya Uganda ikomeje gusaba uwaba afite amakuru yaho bari kuyatanga.

Igisirikare cya Uganda ejo na cyo cyari cyatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane abari inyuma yo kwivugana Gen Katumba Wamala

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *