Abasirikare babiri ba Sudani y’Epfo bajyanywe mu bitaro bya Kitgum mu Karere ka Kitgum mu gihugu cya Uganda nyuma yo kurasana baninjiye mu kindi gihugu binyuranyije n’amategeko bagiye gushaka icyo kunywa.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatatu ushize byabereye mu giturage cya Otwila, mu karere ka Lamwo. Inzego z’umutekano ziravuga ko aba basirikare babiri ba Sudani y’Epfo bambutse umupaka bakinjira ku butaka bwa Uganda mu birometero nka 2 bagiye gushaka inzoga. Nyuma ngo baje kutumvikana kubera amafaranga bararasana.
Umuyobozi w’inzego z’ibanze witwa Joachim Ocan yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko bumvise ko ubwo abo basirikare babiri basohokaga mu kabari basubira iwabo, batangiye gushwana bapfa amafaranga, biba ngombwa ko barasana bombi barakomereka.
Dr Geoffrey Akena ukuriye ibitaro bya Kitgum, avuga ko aba basirikare barimo koroherwa gahoro gahoro nubwo bahageze batakaje amaraso menshi.


