Uganda: Abasirikare bagiye kuyobora ibiro by’abinjira n’abasohoka mu guhangana n’Abanyarwanda binjira bitemewe

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yamaze gushyiraho abasirikare bakuru ku myanya y’ubuyobozi bw’ibiro by’abinjira n’abasohoka mu rwego rwo guhangana n’abinjira muri iki gihugu binyuranye n’amategeko barimo Abanyarwanda n’Abanye-Congo.

Icyi cyemezo gishizwe mu bikorwa nyuma y’aho mu minsi ishize ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Masaka bwijujuse buvuga ko bisi zirimo kuzana Abanyarwanda n’Abanye-Congo ku bwinshi muri aka gace ku bwami bwa Buganda.

Kuri ubu  bw’ibiro by’abinjira n’abasohoka muri Uganda biyobowe na  Brig.  Apollo  Kasiita Gowa wari usanzwe ari atashe (attaché) mu by’umutekano muri Amerika.

Undi musirikare wahawe umwanya muri ibi biro ni Col Johnson Nahamya  wahoze ayobora Ingabo zidasanzwe ndetse akungiriza  Maj. Gen. James Mugira mu ruganda rw’intwaro rwa Luwero kuri ubu akaba ari Komiseri mushya ushinzwe iby’impapuro z’inzira n’ubwenegihugu.

Abazi Col. Nahamya babwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru  ko ari umwofisiye mwiza mu mico no mu myifatire.

Bati “ Uyu wahoze ayobora PGB ni inyangamugayo akanicisha bugufi ni umuhanga kandi arakamiritse nk’umuyobozi w’ingabo.”
Col. Geoffrey Kambare  wari usanzwe ashinzwe ikusanyamakuru (intelligence collection) ni we wagizwe komiseri musya w’urwego rw’Abinjira n’Abasohoka.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig. Richard Karemire avuga kuri izi mpunduka yagize ati “  Ni ukuri habayeho izo mpinduka. Ariko bizasaba ko bica mu nzira ziteganywa na komisiyo y’abakozi ba Leta. Reka dutegereze ko byakwemezwa binyuze muri iyi nzira.”

Iri rishywaho ry’aba basirikare rije nyuma y’aho abantu benshi batahwemye gutunga agatoki Ubuyobozi bw’ibiro by’Abinjira n’Abasohoka muri Uganda ko bwiganjemo ibisambo gusa byananiwe guhangana n’abinjira mu buryo binyuranye n’amategeko n’indi mkorere mibi ituma hadatangwa serivisi nziza.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi Nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Asubiza impamvu abasirikare bashizwe muri iki gice ubusanzwe cyayoborwaga n’abasiviri,  Brig. Karemire yagize ati “ Siko bimeze. Byari bimaze igihe, ni ngombwa ko hazanwa impuguke muri kiriya gice. Nta gushidikanya, ibi bizagira ingaruka nziza ku mutekano w’igihugu.”

Abanyarwanda benshi bakunze gutabwa muri yombi kenshi mu duce twa Kisoro, Kabale, Mbarara n’ahandi bamwe badafite ibyangombwa. Benshi muri bo bavuga ko baba bagiye gushaka imibereho mu tundi turere two muri Uganda.

Inzego z’umutekano za Uganda zakunze kubikoma zivuga ko aba Banyarwanda baba bafite ikindi kibagenza harimo ubutasi mu gihe ngo bamwe muri bo nko muri Mbarara bijandika mu bikorwa by’urugomo n’ubujura bw’inka.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *