Uganda: Abatwa barashinja Leta kubirengagiza

Sangiza iyi nkuru

Abanya-Uganda bo mu bwoko bw’Abatwa bo mu turere twa Kisoro, Kanungu na Rubanda, basabye Leta ya Uganda kubazirikana na bo ikabashyira mu bagomba guhabwa ubufasha mu gihe cya COVID-19, nyuma yo kubirengagiza.

Itsinda ryashyizweho muri Uganda riyobowe na Minisitiri w’Intebe, Robinah Nabbanja, ryemeje ibyiciro birindwi by’abantu bagomba guhabwa Amafaranga yo kubafasha kubaho, mu gihe Uganda yashyizeho ingamba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Abazafashwa ni abatuye mu murwa mukuru Kampala, ndetse no mu yindi mijyi itandukanye ya kiriya gihugu.

Barimo abatwara za Tagisi, abatwara abagenzi kuri moto, abapfakazi, urubyiruko rutuye mu bice by’akajagari, abakora mu nzu zitunganya imisatsi, abakarani ndetse n’abari batunzwe n’ubucuruzi buciriritse.

Abagomba guhabwa buriya bufasha ntibarimo Abatwa, nyamara na bo bafite imibereho itaboroheye.

Abo muri ubu bwoko batuye mu turere twa Kisoro, Rubanda na Kanungu, basabye Leta ya Uganda kubashyira mu cyiciro cy’abafite imibereho mibi kugira ngo na bo bazabone ubufasha bwa leta.

Aba bantu nk’uko ChimpReports yabitangaje bavuga ko bari batunzwe no gutera ibiraka byatunaga babona bahembwa ibyo kurya cyangwa amafaranga, gusa bijyanye n’uko ubucuruzi bwinshi bwafunzwe bakaba ntaho bafite bakura ibibatunga.

Gad Semajyere, usanzwe ayobora umuryango ushinzwe guteza imbere Abatwa wo mu karere ka Rubanda, yavuze ko abo muri buriya bwoko bamaze igihe kirekire birengagizwa, bityo igihe kikaba kigeze ngo na bo bitabweho.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *