Uganda: Amama Mbabazi arashaka gutera ikirenge mu cya Idi Amin wamennye amaraso y’abatagira ingano

Sangiza iyi nkuru

Amama Mbabazi, umwe mu bakandida bahangaranira kuyobora Uganda, yavuze ko natorwa azakora bimwe mu bikorwa bisa nk’ibya Idi Amin wayoboye Uganda hakameneka amaraso y’abatagira ingano.
Mu guha icyubahiro uwo mukuru w’igihugu wa kera wa Uganda, Mbabazi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Uganda, yavuze ko Idi Amin azubakirwa urwibutso.

mbabz-horz
Min. Amama Mbabazi na Idi Amin

Nk’uko bitangazwa na BBC, Amama Mbabazi yavuze ko yifuza kunga impande zakunze kutumvikana muri Uganda.
Yavuze ko muri Uganda hari abumva ko ari abantu ba Obote, abandi bakaba aba Idi Amin, abandi bakaba aba Museveni ubu uri mu bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.
Idi Amin yamaze imyaka 8 ategeka Uganda, ubwo hari 1971-1979.Ubutegetsi bwe bwaranzwe no kumena amaraso no gukandamiza abatavugaga rumwe nawe.
Yaguye mu buhungiro muri Arabiya Saudit tariki ya 16 Kanama 2003.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *