Kuva ku munsi w’ejo tariki ya 18 Gashyantare 2016, mu gihugu cya Uganda hatangiye amatora ya Perezida n’abagize inteko ishinga amategeko. Aya matora ageze ku gice cyo gutangaza ibyayavuyemo indorerezi mpuzamahanga zatangiye kuyanenga zivuga ko yatangijwe nabi no kuba imbuga nkoranyambaga za internet zarahagaritswe. Ikindi kandi ngo abashinzwe gutoresha ngo bageze ku biro by’itora ariko abatora batangira kuhagera mu masasita na saa saba.

Mu duce tumwe na tumwe ibiro by’itora byafunguye imiryango saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Hamwe na hamwe mu dusanduku tw’amatora mbere y’uko abaturage batangira gutora bagiye basangamo impapuro zo gutoreramo byibura 3zamaze gutorerwaho nk’uko RFI ibivuga.
Ngo ibi biri muri gahunda yo kwereka abaturage uko bagomba gutora no kurwanya ko abaturage batora nabi.
Uduce tumwe na tumwe abaturage baraye batarangije gutora n’ubwo byari biteganyijwe ko amatora arara arangiye bityo kuwa gatanu hagakomeza ibikorwa byo kubarura amajwi. Hamwe na hamwe abaturage barasubira mu matora kuri uyu wa gatanu tariki ya 19.
Mu murwa mukuru Kampala ibiro by’itora biri bufungure uyu munsi ni 14 naho muri Wakisso agace gahereyemo Entebbe ahabarizwa perezidansi ya Uganda ibiro by’amatora bifungura ni 22.
Indorerezi z’umuryango w’ibihugu bivuga icyongereza ( Commonwealth) zatangaje ko abatora hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu murwa mukuru wa Kampala bagaragarije icyizere gike abatoresha bavuga ko babogamye ndetse bananenga uburyo amatora yakozwe.
Kutubahiriza amabwiriza agenga amatora nabyo byatunzwe urutoki n’abantu batandukanye. Umwe mu bagore uri kwiyamamariza umwanya w’ubujyanama mu karere avuga ko yabashije gutora kandi atari kuri lisiti y’itora.
Mu gace ka Ggaba hagaragaye impapuro z’itora zamaze gutorerwaho amatora ataratangira zitora Perezida Museveni.
Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko uduce bakerewe gutoreramo ahanini ari uduce tuvugwamo abaturage benshi badashyigikiye Perezida Museveni. Gusa bashyira mu majwi polisi kuba ariyo yatumye amatora ararana kuko yabuzaga abatora gukora imirongo miremire.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / bwiza.com


