speaker-3

Uganda: Anita Among uyobora inteko ishinga amategeko yarokotse impanuka ya rukururana

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 18 Ukwakira 2025, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among yarokotse impanuka yashoboraga kumuhitana nyuma y’uko yari agiye kugongwa n’ikamyo ya rukururana.

Nk’uko byatangajwe na Chris Obore, Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ibi byabaye ahagana saa 5:45 z’umugoroba mu Karere ka Mukono, ubwo Umuyobozi w’inteko yari mu nzira asubira I Kampala avuye mu Karere ka Bugweri.

Among yari muri Bugweri aho yari arimo kwamamaza Perezida Museveni nka Visi Chairman wa Kabiri wa NRM mu gihugu nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda.

Speaker Anita Among in Bugiri

Obore yatangaje ko rukururana yari irimo kwerekeza muri Jinja yinjiranye imodoka y’umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko nyuma y’uko convoy ye yari imaze gutambuka, umushoferi wa Among ahita akata imodoka bitunguranye ayikura mu muhanda kugirango atagongana n’iyo kamyo.

Igipolisi muri Mukono cyahise gita muri yombi umushoferi w’ikamyo witwa Lubega Ivan w’imyaka 32 na tandiboyi we, Waiswa Amis ngo bafashe mu iperereza.

Nta muntu wakomeretse cyangwa ngo hagire ibyangirika nk’uko byatangajwe, kandi Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Among, yakomeje urugendo rwe I Kampala nyuma yo kurokoka impanuka.

Biravugwa ko iperereza ririmo gukorwa ngo hamenyekane impamvu umushoferi wa rukururana yataye umukono we bitunguranye ngo harebwe niba ari uburangare cyangwa ikibazo cya ‘mechanique’.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *