Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 9 Ukwakira, abaturage bo muri Uganda n’abayobozi babyukiye mu bikorwa byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge y’imyaka 55 igihugu kimaze kigobotoye abakoloni.

Gusa abaturage benshi mu duce dutandukanye twa Uganda, bizihije uyu munsi mu buryo butandukanye, aho bamwe bayizihije mu buryo bw’imyigaragambyo yamagana impinduka mu itegekonshinga, abandi bakabyizihiza bibereye mu bikorwa bya bo bya buri munsi birimo n’iby’ubucuruzi, n’ibindi.

Muri uyu munsi, abasanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku butaka, abadashyigikiye ko perezida Museveni yakomeza kuyobora, byababereye ibihe byiza byo kugaragaza ikibari ku mutima.

Ni mu gihe ariko abandi banyepolitiki bumvaga barebwa n’iki gikorwa ndetse n’abaturage batari benshi bo bari bitabiriye ibi birori mu bice bitandukanye ndetse n’abari mu bindi bihugu nka Tanzania.











Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


